ABAGIZE KOMITE ISHINZWE IMICUNGIRE Y’IBIZA KU RWEGO RW’AKARERE BASUYE IBITARO BYIGISHA BYO KU RWEGO RWA II BYA BUTARO
Abagize Komite ishinzwe imicungire y’ibiza ku rwego rw’Akarere; bari kumwe n’Abanyamakuru bakorera Ibitangazamakuru binyuranye na Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Uwamwiza Catherine basuye Ibitaro byigisha byo ku rwego rwa II bya Butaro biri mu Murenge wa Butaro bagaragarizwa, kandi basobanurirwa serivisi zitangirwa muri ibyo bitaro.
Bakiriwe n’Umuyobozi w’Inshuti Mu Buzima (Partners In Health)/Ishami ryayo rya Burera, Mpanumusingo Egide wari kumwe n'Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'Ubuvuzi muri ibyo bitaro; bagaragarije; kandi basobanurira abagize iryo tsinda serivisi zitangwa aho kuri ibyo bitaro n'uruhare rwa PIH mu kubaka ubushobozi bw'ibi Bitaro; haba mu bakozi ndetse n'ibikoresho.
Asobanura uruhare rwa PIH mu kuzamura ubushobozi bw'ibyo bitaro, Mpanumusingo yagize ati:" PIH yagize uruhare runini mu iyagurwa ry’ibi Bitaro; kandi igira uruhare mu kongerera ubushobozi abakozi babyo mu byerekeye kuzamura urwego rw’ubumenyi no kugura ibikoresho bikenewe mu bitaro nk’ibi byigisha byo ku rwego rwa II bitanga serivisi zirimo kuvura indwara ka Kanseri; ikaba igurira ibi bitaro bimwe mu bikoresho bigezweho byifashishwa mu kuvura iyi ndwara dore ko byakira umubare munini w’abarwayi benshi baza kwivuza Kanseri barimo abaturuka hanze y’Igihugu; ibi PIH ikaba ibikora nk'Umufatanyabikorwa w'Igihugu cy'u Rwanda mu byerekeye ubuzima hagamije kugira ngo umurwayi wese ugana ibi bitaro ahabwe serivisi nziza."
Yagize kandi ati:"PIH si wa Mufatanyabikorwa ukorera mu Gihugu mu gihe runaka; cyagera akagenda. Inshuti Mu Buzima turi mu Rwanda kuhaguma. Mu Cyongereza tuvuga ngo 'We are here to stay'. Mu izina rya PIH; ndizeza Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera ko izakomeza kuba Umufatanyabikorwa mwiza w’Akarere mu ngeri zinyuranye hagamijwe gufatanya guteza imbere imibereho y’umuturage, Akarere n’Igihugu muri rusange."
Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yashimye PIH ku bufasha bunyuranye iha abaturage b’Akarere ka Burera buhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza; ndetse n’uruhare runini igira mu bikorwa birimo ubukangurambaga ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zinyuranye, ayizeza ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zayo mu Karere ka Burera.