ABAGIZE KOMITE NYOBOZI BAHERUKA GUTORWA BARAHIRIYE GUSOHOZA INSHINGANO BAHERUKA GUTORERWA
Uyu munsi ku wa Kabiri Tariki 23 Ugushyingo uyu Mwaka, mu Cyumba Mberabyombi cy’Akarere ka Burera habereye Umuhango w’Irahira n’Irahizwa ry’Abagize Komite Nyobozi yatowe ku Itariki 23 Ugushyingo uyu Mwaka igizwe na Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal watorewe umwanya w’Umuyobozi w’Akarere, Bwana NSHIMYIMANA Jean Baptiste watowe ku Mwanya w’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu na Bwana MWANANGU Théophile watorewe umwanya w’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.



Umuhango w’Irahira ry’Abagize Komite Nyobozi wayobowe na Visi Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, MUNYAWERA Sophonie.
Uyu Muhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Imari (MINICOFIN), akaba n’Imboni y’Akarere ka Burera, Richard TUSABE.
Nyuma y'Indahiro z'Abagize Komite Nyobozi hakurikiyeho Ihererekanyabubasha hagati ya Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal n'uwayoboraga Akarere by'Agateganyo, Bwana Frank IBINGIRA.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Imari yashimye Abajyanama basoje Manda batagarutse mu nshingano ku musanzu batanze mu guteza imbere Akarere ka Burera n’Abagatuye igihe bari mu nshingano.
Yasabye Abagize Komite Nyobozi baheruka gutorwa Tariki 23 Ugushyingo uyu Mwaka gushyira imbaraga mu kurwanya no gukemura Ibibazo by’Imirire mibi n’Igwingira; Iyinjizwa ry’Ibiyobyabwenge mu Karere, Itundwa ryabyo, kubinywa no kubicuruza; Magendu, Kwambuka Umupaka mu buryo bunyuranyije n’Amategeko n’ibindi byahungabanya Umutekano, Iterambere n’Imibereho Myiza y’Abaturage.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal yasabye abitabiriye uwo Muhango kumufasha gushima Umukuru w’Igihugu kuri gahunda nyinshi zigamije Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage n’Igihugu muri rusange no guteza imbere Uburenganzira bw’Abagore n’Abakobwa bwari bwarabangamiwe igihe kirekire.

Yashimye abari muri Komite Nyobozi barangije Manda batagarutse mu Nshingano ku musanzu batanze ubwo bari mu nshingano; asaba abagize Komite Nyobozi baheruka gutorwa n’Abakozi mu Karere muri rusange gusenyera umugozi umwe hagamijwe gukomeza guteza imbere Akarere n’Abagatuye n’Igihugu muri rusange.