ABAGIZE KOMITE NYOBOZI Y’AKARERE BAKURIKIRANYE ITANGIRA RY'IGIHEMBWE CYA II CY'AMASHURI

Mu masaha y'igitondo yo kuri uyu wa mbere tariki 05 Mutarama 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yatangirije Igihembwe cya II cy'Amashuri/Umwaka w'Amashuri wa 2025-2026 ku Rwunge rw'Amashuri rwa Ruhanga (GS Ruhanga), mu Murenge wa Rusarabuye, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu , Nshimyimana Jean Baptiste yatangije Igihembwe cy'Amashuri kuri EP Kabona, mu Murenge wa Rusarabuye; naho Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile yagitangije kuri EP Kirambo, mu Murenge wa Cyeru. 

Mu nama Umuyobozi w'Akarere yagiranye n'Umuyobozi n'Abarimu bo kuri GS Ruhanga yabasabye kwita cyane ku isuku muri ibyo Bigo, guharanira ko abanyeshuri bose batsinda neza amasomo no kwita ku mirire myiza y'abanyeshuri, abasaba kandi kongera ubumenyi mu bijyanye ahanini n'Ikoranabuhanga rigezweho. 

Yabasabye kandi kwimakaza isuku muri icyo kigi cy’Ishuri batoza Abanyeshuri kugira isuku mu mugirire n’imigenzereze yabo ya buri munsi, bakita kandi ku isuku y’amafunguro y’abanyeshuri.

Yaboneyeho kwifuriza abanyeshuri amasomo meza; abasaba kwita cyane ku masomo no kurangwa n'imyitwarire myiza agira ati:" Iki ni cyo gihe cyo kugena ahazaza h’ubuzima bwanyu. Kwita ku masomo, mukiga mushyizeho umuhate bizatuma mugira ubumenyi buzabashoboza guhangana ku isoko ry’umurimo no kwihangira imirimo mwiteze imbere, muteze imbere imiryango yanyu, munagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu. "

Ubwo butumwa ni bwo Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste n’Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile batanze mu bigo by’Amashuri batangijemo Igihembwe cya II cy’Amashuri.

Back