ABAGIZE KOMITE NYOBOZI Y’AKERERE BUNGURANYE IBITEKEREZO NA BATANU MU BAGIZE URUBUGA NGISHWANAMA Z'INARARIBONYE Z'U RWANDA KU BYAKORWA KUGIRA NGO AMAKOPERATIVE ARUSHEHO KUBA UMUSEMBURO W'IMPINDUKA MU BUKUNGU N'IMIBEREHO MYIZA Y'ABATURAGE
Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mata 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yakiriye ku biro by’Akarere batanu mu bagize Urubuga Ngishwanama z'Inararibonye z'u Rwanda bari bayobowe na Honorable Mukamurenzi Marthe basuye Akarere ka Burera hagamijwe gusuzuma uko koperative zarushaho kuba umusemburo w'impinduka mu bukungu n'imibereho myiza y'abaturage.
Mu kiganiro bagiranye, barebeye hamwe uko amakoperative ahagaze mu Karere ka Burera, ibibazo afite, bungurana ibitekerezo ku byakorwa ngo arusheho gutera imbere abanyamuryango bayo, ndetse anagire uruhare mu iterambere ry'Akarere n’Igihugu mui rusange.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri izo ngingo, basuye koperative ikora uburobyi mu Kiyaga cya Burera yutwa Cooperative des Pecheurs de Rugarama (COPERU); bumva ibibazo abanyamuryango bayo bafite, barebera hamwe ibyakorwa ngo bikemuke.
Agaragaza intego y’urugendo rwabo mu Karere ka Burera, Honorable Mukamurenzi Marthe yagize ati:"Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko koperative nyinshi zirangwamo ibihombo no kutabasha kuzamura imibereho y’abanyamuryango uko bikwiye."
Yagize kandi ati:"Hari kandi ibibazo byo kunyereza umutungo wa koperative, kunanirwa kwishyura imyenda n’ibindi. Nyamara ziramutse zicunzwe neza, zagira uruhare mu kurandura ubukene no guteza imbere ubukungu bw’Igihugu."
Leta y’u Rwanda ishishikariza Abanyarwanda gukorera hamwe mu makoperative kugira ngo biteze imbere.