ABAGIZE KOMITE Y'INAMA Y'IGIHUGU Y'ABAGORE MU KARERE BAHUGUWE KU IYUBAHIRIZWA RY’IHAMWE RY’UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYE

Ayo mahugurwa y'umunsi umwe yabereye ku biro by'Akarere kuri uyu wa kane; atangizwa; ndetse asozwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile wari kumwe n'Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abagore mu Karere ka Burera, Uwamwiza Catherine; akaba yari agamije kugira abagore bafite ubushobozi, kugeza serivisi ku byiciro byose by'abaturage no guteza imbere uburinganire mu miyoborere y'Inzego z'Ibanze.

Yitabiriwe n'abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw'Akarere n'Imirenge. Yateguwe n'Akarere ka Burera ku bufatanye na GIZ/Rwanda yari ihagarariwe na Mukabaranga Ruth.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasobanuriye abayitabiriye icyo uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore,abahungu n’abakobwa bivuga n’icyo bigamije agira ati:" Bivuga ko bafite uburyo bwo kubaho bungana kugira ngo bagire uburenganzira bwa muntu bwose bagira uruhare n’inyungu mu iterambere ry’ubukungu, mu mibanire y’abantu n’abandi, mu muco no mu buyobozi bw’Igihugu. Bafite kandi agaciro n’amahirwe bingana, cyane cyane mu byo bemererwa n’amategeko. Uburinganire ni uburenganzira bwo kubaho no kubaho neza umuntu wese avukana hatitawe ko ari umukobwa cyangwa umuhungu."

Yakomeje agira ati:"Uburinganire n’ubwuzuzanye na none ni uburyo abagore n’abagabo buzuza inshingano, buzuzanya mu miryango, aho abantu batuye n’umuco bagenderaho. Hakubiyemo kandi ibitegerejwe ku bagore no ku bagabo, mu rwego rw’ibibaranga, ibyo bashoboye n’imyitwarire birigwa kandi bitozwa bishobora guhinduka bitewe n’ibihe, n’ahantu n’umuco wa buri karere."

Yababwiye kandi ko uburinganire n’ubwuzuzanye ari ishingiro ry’iterambere ry’abagize umuryango rikaba n’inkingi ya mwamba y’iterambere ry’Igihugu; asaba abitabiriye inama guharanira ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Yibukije abagore ko bafite ubushobozi; ubwo bushobozi bakaba bagomba kubukoresha mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango ririmo irikorerwa abagore n’abana; asaba ba Mutimawurugo gukomeza kuba umusemburo w’iterambere ry’abagize umuryango n’Igihugu muri rusange.

Mu ijambo rye, Uwamwiza yabwiye abitabiriye amahugurwa ati:"Uburinganire n’ubwuzuzanye si abagore bigaranzuye abagabo, guta umuco Nyarwanda, abagore babaye ibyigenge cyangwa ibishegabo; si no kwigana imico mvamahanga itabereye Mutimawurugo; ni ubwuzuzanye mu nshingano bugamije iterambere ry’imibereho y’abagize umuryango n’Igihugu muri rusange. Bivuga kandi kugira uburenganzira bungana muri byose."

Yagize kandi ati:"Umugabo n’umugore batuzuzanya bagirana amakimbirane atera ihohotera ririmo irishingiye ku gitsinda, irikorerwa abagore n’abana. Umuryango uteye gutyo uhoramo intonganya, kurwana, kurwara ntuvuzwe, kudafatanya hagati y’abashakanye mu nshingano zo kurera abo babyaye, n’ibindi bikorwa bibi bishobora kwangiza umuntu ku mubiri ndetse no mu mitekerereze. Hari ubwo iryo hohoterwa ritera ubwicanyi hagati y’abashakanye no hagati y’abagize umuryango. Aya makimbirane hari ubwo atuma abashakanye batandukana; ingaruka nyinshi zikaba ku bana."

Yababwiye ko abashakanye bashaka gatanya basiragira mu nkiko; ubukene bukaduka mu ngo kubera gutakaza umwanya mu makimbirane aho kuwukoresha bateza imbere urugo; kandi ko imanza na zo zitwara amafaranga y’amagarama y’inkiko, ingendo, ay’Abavoka, n’andi; ubuzima n’imibereho by’abana bisubira inyuma, abana bagatangira gufatwa n’indwara za hato na hato, ntibavuzwe neza; abana bagatakaza uburenganzira bwabo bw’ibanze nko kugira ababyeyi babitaho uko bikwiriye, uburenganzira bwo kwiga, n’ubundi; bikaviramo bamwe mu bana guhinduka inzererezi, bakishora mu biyobyagwenge n’ubusambanyi kubera ko babuze kirera na kirengera; asaba abitabiriye amahugurwa guharanira ko uburinganire n’ubwuzuzanye biganza mu miryango.

Back