ABAGIZE KOMITE Y'UMUTEKANO KU RWEGO RW'AKARERE BAGIRANYE IKIGANIRO N'UBUYOBOZI BW’INSHURI MU BUZIMA RWANDA-ISHAMI RYA BURERA
Uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline n'abandi bagize Komite y'umutekano ku rwego rw'Akarere bagiranye ikiganiro n'ubuyobozi bw'ishami ry'Inshuti Mu Buzima (Partners In Health Rwanda) ishami ry’Akarere ka Burera cyibanze ku guteza imbere imikoranire irushaho guteza imbere imibereho y'umuturage.
Abagize iyo Komite bakiriwe n'Umuyobozi w'ishami rya PIH Rwanda muri aka Karere, Dr Mpanumusingo Egide wabagaragarije ibyo PIH Rwanda yakoze n'ibyo iteganya gukora muri aka Karere biteza imbere Akarere n'abagatuye n'ibikeneye ubuvugizi kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.
Umuyobozi w'Akarere yashimye uyu Mufatanyabikorwa ku bikorwa binyuranye akora mu Karere ka Burera biteza imbere abagatuye, yizeza Ubuyobozi bwa PIH Rwanda ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zabo muri aka Karere; ndetse n'ubuvugizi aho bukenewe.
Yagize ati:"Ubuyobozi bw’Akarere buzirikana cyane uruhare rwa PIH Rwanda mu gukemura ibibazo binyuranye bibangamiye imibereho myiza y’abaturage harimo kubakira abafite inzu zitameze neza, gukora ubukangurambaga bugamije kuzamura imyumvire ya bamwe mu baturage hagamijwe kugira ngo barusheho kwitabira gahunda zinyuranye zigamije iterambere ry’imibereho yabo."
Yagize kandi ati:"Mumfashe gushima Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame ku bwo kureshya abafatanyabikorwa bakomeye barimo Partners In Health Rwanda bagira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage n’Igihugu muri rusange binyuze mu bikorwa by’iterambere bakora mu Gihugu, ibyo batera inkunga n’ibindi binyuranye."
Mpanumusingo yagaragarije ubuyobozi bw’Akarere imishinga minini Partners In Health Rwanda iteganya gukora mu Karere ka Burera; abwizeza ko izakomeza kuba Umufatanyabikorwa w’Akarere hagamijwe ubufatanye mu kuzamura imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza.
Nyuma y'ikiganiro, abagize Komite y'umutekano ku rwego rw'Akarere basuye Ibitaro byigisha byo ku rwego rwa II bya Butaro byaguwe ku bufatanye na PIH Rwanda byatumye bishyirwa ku rwego rw'Ibitaro byigisha byo ku rwego rwa II; baganira n'Ubuyobozi bwabyo ku byakorwa kugira ngo ababigana barusheho guhabwa serivisi nziza.