ABAHAGARARIYE AMADINI N'AMATORERO BASABWE KUGIRA URUHARE RUGARAGARA MU GUKEMURA IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE

Kuri uyu wa gatatu tariki 4 Gashyantare 2026, mu cyumba cy'inama cy'Akarere habereye inama yahuje Ubuyobozi bw'Akarere n'abahagarariye Amadini n'Amatorero n'indi Miryango ishingiye ku myemerere ikorera mu Karere ka Burera.

Iyo nama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline wari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste. Yitabiriwe n'Intumwa y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Barihuta Aimé wahaye ikiganiro abayitabiriye ku Mabwiriza yerekeye ibindi bisabwa Imiryango ishingiye ku myemerere.

Umuyobozi w'Akarere yabasabye kugira uruhare rugaragara mu guteza imbere isuku n'isukura mu Karere, kurwanya itundwa, ikwirakwiza, icuruza n'inyobwa ry'ibiyobyabwenge, kurwanya amakimbirane mu miryango, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato. 

Yabasabye kandi gutegura abagiye kurushinga babigisha indangagaciro zikwiriye kubaranga zirimo kwimakaza umuco w'ibiganiro hagati y'abagize umuryango kugira ngo bagire umuryango utekanye, uteye imbere, kandi ukarerera neza Igihugu, kandi w'intangarugero.

Umuyobozi w'Akarere yayijeje ko Akarere ka Burera gafatanyije n'izindi nzego kazakomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza agenga Imiryango ishingiye ku myemerere. Yasabye abitabiriye inama gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe muri iyo nama.

Back