ABAHAGARARIYE INZEGO ZINYURANYE MU KARERE BAHUGUWE KU KURWANYA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA
Kuri uyu wa kane; mu cyumba cy’inama cy’Akarere habereye amahugurwa ku kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina yateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Burera, Minisiteri y’uburunganire n’iterambere ry’umuryango, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Yitabiriwe n'Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere, umukozi ushinzwe imishahara y'Abarimu mu Karere, umukozi ushinzwe imishara ku Bitaro byigisha byo ku rwego rwa II bya Butaro, Umuhuzabikorwa w'Inshuti z'Umuryango mu Karere, abakozi bashinzwe imiyoborere myiza mu Mirenge n'abakozi bashinzwe imibereho myiza n'iterambere ku Tugari.
Abitabiriye amahugurwa bahawe ibiganiro ku gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gutsina n'inda ziterwa abangavu; itegeko rikumira, kandi rihana ihohotera rishingiye ku gitsina na serivisi zihabwa uwahohotewe muri Isange One Stop Center n’uruhare rw'inzego z'umutekano mu gukumira no kurwanya ihohotera.
Bahuguwe kandi ku bufatanye mu gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana n’uruhare rw'inzego za Leta mu gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Bahuguwe n’itsinda rigizwe na Karekezi Alfred waturutse muri Minisiteri y’uburunganire n’iterambere ry’umuryango, Mwambutsa Alexis waturutse muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, CIP Juliet gasengayire waturutse muri Polisi na Alice waturutse mu Bunyamabanga bukuru bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha. Bakiriwe n’Umuyobozi w'Ishami ry'imiyonorere myiza, Kagaba Jean Baptiste
Karekezi yababwiye ko Itegeko N°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina rivuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, kubera ko ari uw’igitsinagore cyangwa uw’igitsinagabo. Icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe kandi kikamugiraho ingaruka mbi. Iryo hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa hanze yazo.
Yagize ati:"Birabujijwe kandi gukoresha ibiyobyabwenge, amashusho, ibimenyetso, imvugo n’ibindi byaba bigamije ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Buri muntu wese agomba kurinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gutabara no gutabariza uwarikorewe."
Yababwiye ko abanywa ibiyobyabwenge birimo urumogi, Kanyanga n’inzoga zitemewe z’inkorano baza ku isonga mu bakora biriya byaha; abasaba kugira uruhare mu kurwanya itundwa, ikwirakwiza, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo.
Yagize ati:"Ingaruka z’ihohotera rishingiye ku gitsina ririmo irikorerwa abagore n’abana ntizigera gusa ku warikorewe; ahubwo zigera no ku muryango we n’Umuryango Nyarwanda muri rusange. Ni yo mpamvu buri wese akwiriye kumva ko kurirwanya no kurikumira bimureba".
Yabasabye gukangurira abaturanyi babo kwirinda amakimbirane; igihe abayeho bakegera inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure n’abo bafitanye ibibazo aho kwihanira nk’uko bamwe babigenza.
Ku byerekeye ibyaha by’ihohotera rikorerwa abana, Karekezi yatanze urugero rwo kubaha ibihano biremereye birimo kubakubita, kubavana mu ishuri no kutabaha ibyangombwa nkenerwa ku biga kandi ababyeyi cyangwa abarezi babo bafite ubushobozi, kubatuka, kubasambanya , kubata, kutabandikisha igihe bavutse, gukuramo inda, kubica no kubacuruza; abasaba kugira uruhare mu kubirwanya; bakangurira abaturanyi babo kubahiriza uburenganzira bw’umwana.