ABAHINGA MU GISHANGA CYA NYIRABIRANDE BAKANGURIWE KWIZIGAMIRA MURI EJOHEZA
Kuri uyu wa kane tariki 19 Gashyantare 2026, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yifatanyije n'abaturage bo mu Mirenge ya Nemba, Rwerere na Cyeru bahinga mu gishanga cya Nyirabirande gikora kuri iyo Mirenge mu muganda wo guhanga umuhanda uturuka Ryaruhirima ugera Ryabugandi ureshya na kilometero 5 mu Kagali ka Nyamugali, mu Murenge wa Nemba uzaborohereza mu gihe cy'isarura.
Mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye umuganda yababwiye ibyiza byo kwizigamira muri EjoHeza, abakangurira kizigamira muri EjoHeza no kuzigamira ababo muri iyi gahunda.
Yagize ati:" EjoHeza ni gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire yatangijwe na Leta y’u Rwanda igamije guha buri Munyarwanda wese amahirwe angana yo kuzigama no guteganyiriza amasaziro meza. Ni ubwizigame bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango, waba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga utuye mu Rwanda."
Yakomeje agira ati:"Kwizigamira muri EjoHeza ntibivuga kubaho utekanye gusa, ahubwo uko urushaho kwizigamira ni ko ufungura imiryango y’inyungu nyinshi ugenerwa na EjoHeza."
Yababwiye amavugurura yakozwe muri gahunda ya EjoHeza agira ati:"Ubu wakoresha igice cy'ubwizigame bwawe mbere y'imyaka 55, aho agera kuri 30% y'ubwizigane bwawe yakugoboka igihe cyose uyakeneye;70% y'ubwizigane bwawe akomeza kukubyarira inyunu kugeza ku myaka y'izabukuru. Umunyamuryango yemerewe kandi guhabwa pansiyo ya buri kwezi mu gihe afite ubwizigame bwa Miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda (2,000,000 Frw)."
Yongeyeho ko umunyamuryango wemerewe indi pansiyo igenwa n'itegeko yemerewe kubikuza agera ku 100% y'ubwizigame bwe n'inyungu zabwo, kandi ko umunyamuryango yemerewe guhabwa arenga 25% y'ubwizigame bwe n'inyungu zabwo mu gihe asigaye amuhesha pansiyo ya buri kwezi.
EjoHeza yashyizweho n’Iteka rya Minisitiri No 001/18/10/TC ryo ku wa 05/12/2018 rigena uburyo bukoreshwa mu gutanga ibigenerwa umunyamuryango w’ubwizigame bw’igihe kirekire.