ABAHINZI B'IBIRETI BAKANGURIWE KONGERA UMUSARURO WABYO
Mu nama yabereye uyu munsi mu Kagari ka Nyangwe, mu Murenge wa Gahunga yahuje Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste n'abahinzi b'Ibireti babihinga mu Mirenge ya Gahunga, Rugarama na Cyanika; yabakanguriye kongera umusaruro wabyo haba mu bwiza ndetse n’ubwinshi.
Inama yitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa HORIZON SOPYRWA, Bizimungu Gabriel, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'iyo Mirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari tuyigize n'abakozi bashinzwe ubuhinzi muri iyo Mirenge.
Abayitabiriye barebeye hamwe uko umusaruro w'iki gihingwa ngengabukungu wifashe mu Mirenge gihigwamo; bungurana ibitekerezo ku byakorwa, ndetse n’ibyanozwa kugira ngo umusaruro wacyo wiyongere.
Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yabwiye abo bahinzi b’Ibireti ati:"Ibireti biteza imbere umuhinzi wabyo; ariko kugira ngo abigereho agomba kuba yabyitayeho; yubahirije ibisabwa byose butuma byera cyane. Ikindi ni uko, Ibireti biri mu bihingwa byinjiriza Igihugu Amadevize; kandi iterambere ry’Igihugu rikaba ari iterambere ry’umuturage. Ndasaba umuhinzi wese w’Ibireti gushyira mu bikorwa ibyo twumvikanye mu nama kuko ari ishingiro ryo kongera umusaruro w’Ibireti."
Yasabye abo bahinzi b’Ibireti kwirinda guhinga indi myaka aho byagenewe guhingwa; bakirinda kuvanga Ibireti n’indi myaka nk’uko bikubiye mu masezerano bafitanye n’Inzego zibishinzwe.
Abahinzi b’Ibireti bitabiriye inama bagaragaje imbogamizi bahura na zo mu buhinzi bwabyo zirimo konerwa n’Imbogo zituruka muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga; bizezwa ko imbogamizi bagaragaje zizagezwa ku nzego bireba kugira ngo zikemure ibibazo byagaragaye.