ABAKORA IBIKORWA BINYURANYE MU BIYAGA BYA BURERA NA RUHONDO NO MU NKENGERO ZABYO N’ABABITURIYE BARASABWA KUBAHIRIZA AMATEGEKO N’AMABWIRIZA AGENGA IBYO BAKORA KUGIRA NGO HIRINDWE IMPANUKA MURI IBYO BIYAGA

Abakora ibikorwa binyuranye birimo uburobyi, gutwara abantu n’ibintu no gutembera mu Biyaga bya Burera na Ruhondo n’abakorera ibikorwa binyuranye mu nkengero zabyo n’ababituriye barasabwa; kandi baributswa kubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga ibyo bikorwa kugira ngo hirindwe impanuka muri ibyo Biyaga zahitana cyangwa zigakomeretsa abantu. 

Abatwara abantu n’ibintu muri ibi Biyaga bagomba kuba barabiherewe uruhushya n’Inzego zibishinzwe. Ababyemerewe bagomba guhagurutsa ubwato bamaze gusuzuma ko abantu bose barimo bambaye; kandi neza Ikoti ry’umutekano, iryo koti rikaba rigomba kuba ari rizima, ridashaje; kwirinda gupakira abantu n’ibintu birenze ubwishingizi bwafatiwe ubwato n’ibipakirwamo; bakirinda kandi gutwara abantu mu bwato bushaje cyangwa kuvanga abantu n’imitwaro cyangwa amatungo uretse umutwaro w’umugenzi w’ibiro icumi.

Ibyateza impanuka muri ibyo Biyaga harimo kujya kogamo utazi koga mu Biyaga, kuvomamo amazi; ababituriye bakaba basabwa kwirinda kohereza abana kuhavoma amazi kuko hari ubwo bidumbaguza mu mazi bikaba byaviramo bamwe gukora impanuka; kwirinda kuhashora amatungo ; bakubahiriza kandi amategeko n’amabwiriza yerekeranye no kubungabunga inkengero z’Ibiyaga.

Abarobyi baributswa kwirinda gukorera mu kajagari, kwirinda kurobesha imitego itujuje ubuziranenge no kuroba amafi akiri mato. Abaturiye ibyo Biyaga barasabwa kandi kwirinda gucukura umucanga n’amabuye ku nkengero zabyo. Ababigendamo n’ababituriye barasabwa kandi kwirinda gutamo ibintu bose byayangiza; byaganira ingaruka mbi ku binyabuzima bibarizwamo.

Umuyobozi w’ubwato ugize impanuka agomba guhita asaba ubutabazi bwihuse abashinzwe umutekano bamwegereye akoresheje telefone, ifirimbi cyangwa indi mpuruza imuri hafi.

Ibindi ku gutwara abantu n’ibintu mu mazi mu Rwanda wabimenya unyuze kuri iyi link:

www.rura.rw/index.php defd18b80fea6e9ff50e6f2118d426731

Back