ABAKOZI BAFITE MU NSHINGANO EJOHEZA BAFASHE INGAMBA ZITUMA ABATURAGE BOSE BIZIGAMIRA MURI EJOHEZA

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, abakozi bashinzwe EjoHeza mu Mirenge n'abakozi ku rwego rw'Akarere bashinzwe iyi gahunda basoje umwiherero wabereye ku biro by'Umurenge wa Rugarama aho mu minsi ibiri wamaze bunguranye ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo abaturage bose b'Akarere ka Burera bizigamire muri EjoHeza.

Asoza uwo mwiherero, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yasabye abawitabiriye gushyira imbaraga mu bukangurambaga; bakarushaho kwegera abaturage; bakabasobanurira inyungu zo kwizigamira muri EjoHeza no kongera ubwizigame; bagatekereza kandi ku mahirwe y’aho abaturage bakura amafaranga yo kwizigamira.

Yababwiye ati:"Igihe musobanurira abaturage ibyiza byo kwizigamira muri iyi gahunda mujye mubabwira ko ari gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire yatangijwe na Leta y’u Rwanda igamije guha buri Munyarwanda wese amahirwe angana yo kuzigama no guteganyiriza amasaziro meza."

Yagize kandi ati:"Mujye mubabwira kandi ko EjoHeza atari ikigega cyo kwizigamira gusa, ahubwo ko ari imwe muri gahunda zikomeye z’iterambere mu bukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda n’abarutuye; kandi ko kwizigamira bitavuga kubaho utekanye gusa; ahubwo ko uko urushaho kwizigamira ari ko ufungura imiryango y’inyungu nyinshi ugenerwa na EjoHeza."

EjoHeza yashyizweho na Leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ku wa 29 Kamena 2017, itangira gushyirwa mu bikorwa muri 2019. EjoHeza ni ubwizigame bw'Igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango, waba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga utuye mu Rwanda.

EjoHeza yashyizweho n’Iteka rya Minisitiri No 001/18/10/TC ryo ku wa 05/12/2018 rigena uburyo bukoreshwa mu gutanga ibigenerwa umunyamuryango w’ubwizigame bw’igihe kirekire.

Iyo ubwizigame bw’umunyamuryango wujuje nibura imyaka mirongo itanu n’itanu (55) y’ubukure n’inyungu zibukomokaho bimaze kugera cyangwa kurenga miliyoni enye (4.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda, umunyamuryango yemerewe gukuraho amafaranga angana na makumyabiri n’atanu ku ijana (25%) by’umubare mbumbe wayo. Asigaye ayishyurwa buri kwezi, abariwe ku gihe cy’imyaka makumyabiri (20). Amafaranga yishyurwa buri kwezi ashyirwa ku gaciro ifaranga rigezeho. 

Iyo ubwizigame bw’umunyamuryango wujuje nibura imyaka mirongo itanu n’itanu (55) y’ubukure n’inyungu zibukomokaho bitagera kuri miliyoni enye (4.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda, umunyamuryango yemerewe guhitamo guhabwa amafaranga y’ingunga imwe ahwanye n’ubwizigame bwe bwose uteranyijeho n’inyungu zabwo cyangwa kuyahabwa mu byiciro yihitiyemo.

Back