ABAKOZI B’AKARERE BAHAWE IKIGANIRO KU MATEKA YA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rw'ibikorwa byo Kwibuka ku mshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994; uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakiriye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wahaye abakozi bakorera ku rwego rw'Akarere n'Imirenge ya Rusarabuye, Butaro na Rwerere  ikiganiro ku mateka y'u Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri icyo kiganiro cyabereye mu cyumba cy'inama cy'Akarere, Guverineri Mugabowagahunde yasobanuriye abakozi b’Akarere amateka y’u Rwanda mbere y’Ubukoloni, mu gihe cy’Ubukoloni, muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, uko Abanyarwanda bari babanye muri ibyo bihe, icyatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba, uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, ingaruka zayo, uko yahagaritswe, aho Igihugu kigeze mu rugendo rw’ubumwe n’iterambere na gahunda z’Igihugu zigamije ituze, amahoro, umutekano, iterambere, ubumwe n’ubudaheranwa birambye.

Yagize ati:"Mbere y’umwaduko w’Abazungu, Abanyarwanda bari bashyize hamwe; biyumva nk’Abenegihugu bahuje umuco; kandi bavuga ururimi rumwe; ari rwo Ikinyarwanda. Bagabiranaga Inka, bagashyingirana; kandi bagatabarana. Abatutsi, Abahutu n’Abatwa byari ibyiciro bishingiye ku rwego rw’imibereho. Abakoloni bageze mu Rwanda, basanze Abanyarwanda bashyize hamwe; bitaborohera kubameneramo; bigira inama yo kubabibamo urwango n’amacakubiri bagendeye kuri ibyo byiciro bishingiye ku mibereho; bigisha ko inkomoka ko Abatutsi, Abahutu n’Abatwa Atari imwe. "

Yakomeje agira ati:"Muri izo nyigisho zibiba urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda; Abakoloni berekanaga ko  Abatutsi ari abanyamahanga, ko ari babi; kandi ko bakandamiza Abahutu; byigishwa n’abayobozi bo muri Repubulika ya mbere ndetse n’iya kabiri; biviramo Abatutsi gutotezwa, kwimwa no kubuzwa uburenganzira burimo kwiga n’akazi; biza kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994; aho Abatutsi basaga Miliyoni bishwe mu minsi ijana."

Guverineri Mugabowagahunde yagize kandi ati:"Ubuyobozi bwiza U Rwanda rufite uyu munsi ni igihamya ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda. N’ubwo ariko bimeze bityo; haracyari abagifite; kandi bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo biha buri wese umukoro wo kubarwanya; hagaragazwa ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi."

Yasabye abakozi n'abatuye Akarere muri rusange kwirinda; kandi bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ihakana n’ibfobya rya Jenoside n'ibindi byabangamira ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda; bagasigasira gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Back