ABAKOZI B’AKARERE BASOBANURIWE SERIVISI ZITANGWA NA RWANDA FORENSICS INSTITUTE
Kuri uyu wa gatatu, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n'abandi bagize Komite Nyobozi y’Akarere yakiriye ku biro by'Akarere itsinda ry'abakozi b'Ikigo cy'u Rwanda cy'Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensics Institute) ryari riyobowe n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’icyo Kigo ushunzwe Ibinyabutarire, Dr Justin Kabera bakoranye inama n'abahagarariye inzego zinyuranye mu Karere barimo abakozi bakorera ku rwego rw’Akarere n’Abanyaabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge babasobanurira serivisi gitanga.
Umuyobozi w'Akarere yashimye Rwanda Forensics Institute (RFI) ku bw'iyo nama, yizeza Ubuyobozi bw’icyo Kigo ko igihe Abayobozi bahuye n'abaturage muri gahunda zinyuranye zirimo inteko z’abaturage, gahunda ya DUHARI KU BWANYU na gahunda y’URUHARE RWANJYE MU ISIBO bazabasobanurira serivisi icyo Kigo gitanga.
Yagize ati:" Iyi gahunda ya RFI yo kwegera abaturage hagamijwe kubasobanurira serivisi itanga ni ingenzi kuko zifasha guha umuturage ubutabera. Ndasaba abakozi bitabiriye inama gusobanurira abo bahagarariye serivisi icyo Kigo gitanga, uko izo serivisi n’ibyo uzisaba asabwa kuzuza; bityo twirinde ko hagira umuturage urengana kandi iki Kigo cyarashyizweho kugira ngo gifashe mu gutanga ubutabera bushingiye ku bimenyetso bya gihanga."
Mu ijambo rye, Dr Kabera yagize ati:"Ubu turimo guhiguura umuhigo wa Minisiteri y’Ubutabera tuzenguruka Uterere twose dusobanura ibikorwa na serivisi zitangwa n'Ikigo cy'u Rwanda cy'Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera kugira ngo Umunyarwanda n’abandi bahabwe ubutabera hashingiwe ku bimenyetso bya gihanga byagaragajwe n’iki Kigo."
Yabwiye abitabiriye inama ko icyo Kigo gifite ububasha bwo gusuzuma bakamenya niba inyandiko runaka ari impimbano, inyiganano cyangwa ari umwimerere; kandi ko mu zindi serivisi batanga harimo gupima uturemangingo ndangasano, gusuzuma kashe bakamenya niba ari inyiganano cyangwa ari iy’umwimerere; asaba abatuye Akarere ka Burera kugana icyo Kigo kuko cyiteguye kubakirana yombi; kandi ko ufite icyo yivuza gusobanuza yahamagara nimero ya telephone itishyurwa 4636.