ABAKOZI BAKORERA KU RWEGO RW’AKARERE KA BURERA N’ABAKOZI B’IBIGO BIKORERA MU KARERE BIBUTSE KU NSHURO YA 28 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Kuri uyu wa Kabiri Tariki 12 Mata 2022, Abakozi  bakorera ku rwego rw’Akarere ka Burera n’Abakozi  b’Ibigo bikoreramo  mu Karere bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994; bahabwa Ikiganiro gifite Insanganyamatsiko igira iti:"Kwibuka-Twahisemo kuba umwe."

Ibi bikorwa by’Akarere byo kwibuka nk’Urwego bijyanye na gahunda yatangajwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE)  ku wa 02 Mata 2022; aho ivuga ko hagati y’Amatariki ya 08 na 12 Mata 2022, muri za Minisiteri, Ibigo, Uturere, Inzego z’Abikorera, Amashyirahamwe , Imiryango ishingiye ku Myemerere n’ahandi hazatoranywa Umunsi umwe (01) wo kwibuka no guhabwa Ikiganiro cyavuzwe haruguru.

Ku rwego rw’Akarere; iki gikorwa cyo kwibuka  cyabereye mu Cyumba Mberabyombi cy’Akarere. Cyitabiriwe na Hon. Senateri HABINEZA Faustin. Ibiganiro byabereye ku rwego rw’Akarere byabanjirijwe n’Igikorwa cyo gushyira Indabo ku  Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rusarabuye aho Umushyitsi Mukuru (Hon. Senateri HABINEZA Faustin.) ; Abagize Komite Nyobozi  n’abandi barimo abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Akarere bafashe Umunota wo kunamira Inzirakarengane zihashyinguye; bashyira Indabo ku Mva rusange zishyinguyemo. Ibitaro bya Butaro na Mine za GIFURWE na BUGARAMA ni hamwe mu handi habereye Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Mine ya GIFURWE Wolfram Mining and Processing Ltd ; Ubuyobozi bwayo bworoje Imiryango Ibiri (02) yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  ; iyo akaba ari Umuryango wa MUKANSIGAYE Margueritte n’uwa MUSANINGARE Fortunée.

Mu Kiganiro Hon. Senateri HABINEZA Faustin yagejeje ku Bakozi ku rwego rw'Akarere bitabiriye igikorwa cyo kwibuka  (Nk’Urwego )ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ; yabasabye kurangwa n'Indangagaciro zirimo : Gukunda Igihugu, Ubupfura  no kwimakaza Ubumwe bw'Abanyarwanda.

Yashimye izari Ingabo za RPF INKOTANYI zahagaritse Jenoside zari zirangajwe imbere n'Umukuru w'Igihugu; Nyakubahwa Paul KAGAME na gahunda za Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda zirimo  Ndi Umunyarwanda zigamije kwimakaza Ubumwe n'Ubwiyunge bwabo; asaba buri wese witabiriye Ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byabereye mu Cyumba Mberabyombi cy’Akarere kwirinda no kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Ibyaha bifitanye isano na yo; bakimakaza; kandi bakimakaza; bakanatoza Abato Ubunyarwanda.

Back