ABAKOZI BASABWE GUKORANA NEZA N’ITSINDA RY’ABAKOZI BATURUTSE KU NTARA Y'AMAJYARUGURU BAJE GUSUZUMA NO GUTANGA INAMA KU ISHYIRWA MU BIKORWA RY'IMIHIGO MURI 2024-2025

Mu gitondo cy’uyu wa mbere, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline; ari kumwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere n'Abayobozi b'Inzego z'umutekano mu Karere yakiriye itsinda ry'abakozi baturutse ku Ntara y'Amajyaruguru baje mu gikorwa cyo kugenzura no gutanga inama ku ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024-2025 kizamara iminsi itatu; asaba abakozi bakorera ku rwego rw’Akarere n’abakorera ku rwego rw’Imirenge gukorana neza n’abagize iryo tsinda babaha amakuru n’ibindi bazabasaba muri ubu bugenzuzi buzajyana no gutanga inama ku byakorwa cyangwa ibyanozwa kugira ngo imihigo y’Akarere uko ari 112 ishyirwe mu bikorwa.

Yagize ati:"Ubu buzenzuzi n’ubujyanama bidufitiye akamaro kuko bituma tubona ahari ibyuho by’aho twashyira imbaraga bitume twesa imihigo uko twayihize. Ndasaba abakozi kwakira neza abagize iri tsinda no kubaha ibyo bakeneye bituma igikorwa cy’isuzuma kigenda neza nk’uko Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwagiteguye."

Yashimye Ubuyobozi bw'iyi Ntara ku bw'iki gikorwa; agaragaza ko gituma abakozi bihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo iri inyuma (itarashyirwa mu bikorwa ku rugero rwahizwe); kandi bakabikora neza kubera inama bagiriwe.

Ku munsi wa mbere w’iri suzuma, abagize iryo tsinda ry’Intara y’Amajyaruguru basuzumye uko inama zatanzwe mu isuzuma riheruka zashyizwe mu bikorwa; imihigo iri inyuma, icyabiteye n’ingamba Akarere gafite zerekeye uko izashyirwa mu bikorwa.

Basuye kandi bimwe mu bikorwa biri mu mihigo mu Mirenge; bareba uko byashyizwe mu bikorwa; ndetse baganira na bamwe mu bagenerwabikorwa bahawe inkunga muri gahunda za Leta zinyuranye hagamijwe kureba uko biteje imbere babikesha gahunda za Leta zinyuranye; abagize imbogamizi zatumye badatera imbere kandi barahawe ubufasha bunyuranye n’uko imbogamizi bahuye na zo zakemutse.

 

Back