ABAKRISTU BA ADEPER/KIRAMBO BASABWE KURANGWA N’URUKUNDO NK’ISHINGIRO RY’UBUMWE BURAMBYE

Kuri uyu wa kabiri ubwo Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yabaturage, Mwanangu Théophile yifatanyaga n’Itorero rya ADEPER/Kirambo mu gikorwa ryateguye cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yasabye Abakristu b’iri Torero n’abaturage b’Akarere ka Burera muri rusange kurangwa n’urukundo, bakirinda; kandi bakarwanya ikintu cyose cyabangamira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati:"Ahari urukundo nta Jenoside yahaba. Ndabasaba gukundana bitari gusa hagati yanyu nk’Abakristu biri Torero; ahubwo mukunde n’abandi mudahuje imyizerere n’imyemerere. Urukundo ni ishingiro ry’ubumwe burambye.

Yagize kandi ati:" Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi; ndabasaba gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi; kandi dukomeze kwirinda; tunafatanye kurwanya ikintu cyose cyabangamira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, tuzirikana ko ari ishingiro ry’ubumwe, umutekano n’iterambere birambye."

Yasabye abitabiriye icyo gikorwa kumufasha gushima izari Ingabo za RPA/INKOTANYI zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi; bityo bagakomeza gusigasira no kubungabunga ibikorwa by’iterambere Igihugu kimaze kugeraho.

Mu byaranze iki gikorwa harimo gushyira indabo aho ku Rwibutso mu rwego kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahashyinguye, ubutumwa bw'Intumwa y'Umushumba w'Ururembo rwa Muhoza, Pasiteri Nsengiyumva Sébastien, ubutumwa bw'uwari uhagarariye Umuryango IBUKA n'ikiganiro kijyanye no Kwibuka kuri iyi nshuro.

Iri torero ryaremeye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Niyonizera Méthode rimuha 300,000 Frw yo kumwunganira mu guhanga umurimo, ritanga kandi inkunga yo kwita kuri urwo Rwibutso. Iki gikorwa cyitabiriwe n'abagize Inama y'Umutekano itaguye y'Akarere

Back