ABAKURU BAKWIRIYE GUTOZA ABATO INDANGAGACIRO ZIRIMO UBUTWARI NO GUKUNDA IGIHUGU BASHYIRA IMBERE UBUNYARWANDA : UMUYOBOZI W’AKARERE

Kuri uyu wa kabiri, mu Karere ka Burera hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w'abageze mu zabukuru wizihijwe ku insanganyamatsiko igira iti: "Twite ku bageze mu zabukuru, dutegura ahazaza heza h'abakiri bato, ni inkingi mu iterambere rirambye; bikaba byahujwe na gahunda y’Inteko z’abaturage.

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yifatanyije n'abaturage b'Akagari ka Rusumo, mu Murenge wa Butaro mu birori byo kwizihiza uyu munsi mukuru.

Mu ijambo yabagejejeho yagize ati:"Abageze mu zabukuru ni inkingi y’umuco, ubupfura n’amateka y’Igihugu. Ni bo batubereye isoko y’ubumenyi budufasha kugera aho tugeze uyu munsi. Tuzakomeza kubitaho, kubaha ijambo no kubafasha kugira ubuzima bwiza n’agaciro bakwiriye."

Yongeyeho agira ati:"Abageze mu zabukuru bakwiriye guharanira kuzasiga umurage mwiza; batoza abato indangagaciro na kirazira z'umuco Nyarwanda zirimo ubutwari no gukunda Igihugu bashyira imbere Ubunyarwanda, guharanira kwigira; bitabira umurimo, birinda; kandi barwanya amacakubiri n'ibindi byabangamira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda"

 Yasabye abakuze kwita ku burere bw'abana hagamijwe kugira ngo babe abaturage bazima bazira ubusinzi, ibiyobyabwenge n'ibindi byaba inzitizi ku iterambere ryabo n'Igihugu muri rusange. 

Umuyobozi w'Akarere yasabye kandi abitabiriye ibirori kumufasha gushima Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame ku bwa gahunda zirimo VUP zigamije imbereho myiza y’abaturage barimo abageze mu zabukuru. 

Mu byaranze ibirori byo kwizihiza uyu Munsi Mukuru harimo guha bamwe mu bageze mu zabukuru ubufasha bunyuranye burimo ibikoresho by'isuku n'ibiribwa by'ubwoko bunyuranye.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Kabona, mu Murenge wa Rusarabuye mu birori byo kwizihiza uyu munsi mukuru; aganiriza ababyitabiriye kuri gahunda za Leta zinyuranye; anabakangurira kuzitabira.

Back