ABAMOTARI BAKORERA MU KARERE KA BURERA BASABWE KWIRINDA GUTWARA IBIYOBYABWENGE CYANGWA KOROHEREZA ABABITUNDA

Kuri uyu wa gatatu, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, Chief Inspector of Police (CIP) Johnson Rutayisire wari uhagarariwe Umuyobozi wa Polisi mu Karere n'umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize ushinzwe ubukangurambaga muri gahunda ya EjoHeza, Kayumba Bernard bakoranye inama n'abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu Karere ka Burera bibumbiye muri BURERA TAXI MOTOS (BTMC) muri gahunda y'ubukangurambaga bukomatanyije bwa IREMERE NA EJOHEZA bwateguwe ku bufatanye na RSSB n'ubukangurambaga bwa GERAYO AMAHORO bwateguwe ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda.

Iyo nama yarebeye ku biro by'Akarere. Yitabiriwe kandi n'Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Ngirabakunzi Ignace. 

Ayitangiza, Umuyobozi w'Akarere yasabye abamotari bayitabiriye kwizigamira muri EjoHeza, abasanzwe bizigamira bakongera ubwizigame, kandi bakazigamira abo mu miryango yabo, kurangwa n'isuku aho bari hose, kwirinda gutunda no gukwirakwiza Kanyanga n'ibindi biyobyabwenge cyangwa gutwara ababitunda, kwirinda gutwara magendu cyangwa gutwara abayinjiza mu Gihugu.

Yababwiye ati:"Hari bagenzi banyu bajya bafatwa batwaye Kanyanga, magendu n’ibindi bitemewe n’amategeko. Abandi bajya bafatwa bahetse ababitunda. Mubyirinde, kandi mutange amakuru yerekeye ababikora."

Yagize kandi ati:"Kwishora mu biyobyabwenge ni ukwikururira ubukene kubera ko iyo bifashwe birangizwa, ubifatanywe agafungwa; kandi agacibwa ihazabu. Murumva ko amafaranga abishorwamo apfa ubusa; nyamara yakabaye ashorwa mu bindi byemewe n’amategeko bibyara inyungu. Mwirinde gutwara Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge cyangwa korohereza ababitunda mubatwara kuri moto."

Yakomoje ku ngaruka za magendu agira ati:"Iyo ibicuruzwa byinjijwe mu Gihugu bidasoze bigira ingaruka ku bukungu n’iterambere by’Igihugu; kandi bidindiza iterambere ry’abaturage kubera ko amafaranga yo gukoresha mu kubaka ibikorwa remezo abaturage babyaza umusaruro bakiteza imbere ntaboneka. Murasabwa kwirinda gutwara umuntu winjije magendu mu gihugu; igihe mugize uwo mubibonana mukabimenyesha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe."

CIP Johnson Rutayisire yabasabye kubahiriza amategeko yerekeye gutwara ibinyabiziga mu muhanda agira ati:"Kutubahiriza amategeko ajyanye no gutwara moto mu muhanda ni ugushyira ubuzima bwanyu, ubw’abo muyihetseho ndetse n’abandi bakoresha umuhanda mu kaga kubera ko mwakora cyangwa mugateza impanuka zishobora namwe kubakomeretsa cyangwa zikabahitana. Igihe mutwaye moto mujye mwubahiriza amategeko ajyanye no kuyitwara mu muhanda, bityo mugere aho mugiye cyangwa aho mujyanye umugenzi amahoro."

Abo bamotari basobanuriwe kandi impinduka zigaragara muri EjoHeza n'icyo zigamije, basabwa kwizigamira muri iyi gahunda bazirikana ibyiza by'izo mpinduka.

 

 

 

 

 

Back