ABANA 10 BAHAWE INYUNGANIRANGINGO Z’AMAGARE

Kuri uyu wa mbere, Umuyobozi w’Akarere wumgirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yashyikirije ababyeyi b'abana 10 bafite ubumuga bw'ingingo inyunganirangingo z'amagare. 

Yashyikirije kandi abana bane bafite ubumuga bw'ingingo inyunganirangingo z'imbago. Izo nyunganirangingo zatanzwe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana. Iki gikorwa cyabereye ku biro by’Akarere. 

Mu kiganiro yagiranye n’ababyeyi b’abana bahawe inyunganirangingo yabibukije uburenganziza bw’abana bafite ubumuga; abasaba kubwubahiriza agira ati:"Hari imiryango ifata abafite ubumuga nk’abadafite icyo bamaze, umutwaro n’igisebo ku muryango; yewe hari n’ababahisha, batabemerera kugera ahagaragara ngo hatagira ababaca iryera. Abafite iyo myumvire bakwiriye kuyireka; bakabwirwa ko abantu bafite ubumuga bafite uburenganzira nk’abandi bose; ko uburenganzira bwabo bukwiriye kubahirizwa."

Yabasabye gutanga amakuru yerekeye abantu babangamira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga harimo abahisha abana bavukanye ubumuga; bakabavutsa kwiga, kuvuzwa n’ubundi burenganzira bwabo.

Amaze gushyikirizwa inyunganirangingo y’umwana we, umubyeyi wahawe izina rya Mukamugema Josiane yagize ati:"Kubera ubumuga bw’amaguru umwana wanjye afite kugenda ntibyashobokaga. Iyo byabaga ngombwa ko ngira aho njyana na we namuhekaga. Ubwo mbonye iri gare bizanyorohera. Ndashimba Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku bw’ubu bufasha."

Undi mubyeyi wahawe amazina ya Habimana Jean w’umwana wahawe imbago yagize ati: Umwana wanjye yagorwaga no kugenda kuko yakoreshaga igiti; rimwe na rimwe yaranyereraga akagwa; yewe hari n’ubwo yavunitse. Imbago yahawe zizamufasha kugenda nta mpungenge z’uko yongera kugwa."

Mu burenganzira bw’abana harimo kurindwa ivangurwa, kugira ibimuranga; iby’ibanze muri byo bikaba ari izina, ubwenegihugu n’isano y’umuryango, uburenganzira ku mikurire iboneye, kurindwa ihohoterwa ryose ririmo irishingiye ku gitsina nko gusambanywa cyangwa gushorwa mu busambanyi; ihohoterwa ribabaza umubiri cyangwa ubwonko nko gukubitwa, gutotezwa, guhutazwa, gusuzugurwa; gushorwa mu biyobyabwenge no gukoreshwa imirimo itemewe kandi ivunanye.

Back