ABANYAMABANGA NSHINGWABIKORWA B’UTUGARI 69 BAHAWE MUDASOBWA

Muri gahunda y'Umukuru w'Igihugu,Nyakubahwa Paul KAGAME yo kubaka ubushobozi bw'Inzego z'Ibanze hatezwa imbere ikoreshwa ry'Ikoranabuhanga,uyu munsi Tariki 29 Ukuboza 2021 ,Umuyobozi w'Akarere, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal yashyikirije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari 69 Mudasobwa zatanzwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC). Igikorwa  cyo kubashyikiriza Mudasobwa cyabereye mu Cyumba Mberabyombi cy’Akarere ka Burera.

Mu butumwa  Umuyobozi w’Akarere yabagejejeho yabanje gushima Umukuru w’Igihugu kuri gahunda nyinshi z’Iterambere  rirambye harimo gahunda yo kubaka Ubushobozi bw’Abakozi  binyuze mu kubagezaho Ibikoresho by’Ikoranabuhanga birimo Mudasobwa (Lap Tops) bibafasha kunoza Akazi no gutanga Serivisi nziza.

Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal yagize ati:" Binyuze muri MINALOC; uyu munsi, Umukuru w’Igihugu ,Nyakubahwa Paul KAGAME yabahaye Mudasobwa kugira ngo mutange Serivsi nziza ku Baturage. Murasabwa kuzifata neza no kuzibyaza Umusaruro muzikoresha  ibyo zigenewe."

Umuyobozi w’Akarere yabasabye abitabiriye inama gushyira imbaraga mu kurwanya Imirire mibi n'Igwingira,ikibazo cy'Abana basiba n'abata Ishuri; Ibiyobyabwenge; abasaba kandi  guteza imbere isuku ; bakanakangurira Abaturage kwitabira gahunda za Leta harimo Ejo Heza na Mituweli.

Uyu munsi kandi, Abayobozi b'Ibigo by'Amashuri bibarizwa mu Karere ka Burera bashyikirijwe Ibikoresho by'Ikoranabuhanga byatanzwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC). Hatanzwe Mudasobwa 201, Flash Disk 150, Projectors 128 na Telefone zigezweho (Smart Phones) 25.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana NSHIMYIMANA Jean Baptiste yashimye MINEDUC ku bw'iyo Nkunga yahawe Abayobozi b'Ibigo by'Amashuri ;abasaba kubifata neza, kuzamura Irene ry'Uburezi, kunoza umurimo no gufatanya n'izindi Nzego gukemura ikibazo cy'Abana basiba n'abata Ishuri.

Back