ABANYAMABANGA NSHINGWABIKORWA B'UTUGARI TUGIZE AKARERE BAHAWE MOTO

Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Kamena 2024, ku biro by’Akarere ka Burera habereye umuhango wo gushyikiriza Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari tugize aka Karere Moto mu rwego rwo kuborohereza urugendo mu kazi; bityo barusheho gutanga serivisi nziza ku baturage no kunoza imikorere; ku ikubitiro ab’Utugari mirongo itandatu na tubiri bakaba ari bo bazishyikirijwe ku Tugari mirongo itandatu n’icyenda tugize Akarere.

Izo Moto bazishyikirijwe n’Umuyobozi w’Akarere, MUKAMANA Soline afatanyije na Perezida w’Inama Njyanama y'Akarere, NYIRAMANA Christine n’abandi bayobozi barimo abagize Komite Nyobozi y’Akarere.

Avuga ku mpamvu yatumye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bahabwa Moto, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko izo Moto zizaborohereza ingendo mu kazi kabo; bityo basohoze basohoze neza inshingano zabo.

Yagize  ati: "Guha Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari Moto ni intangiriro y’urugendo rwo gushyigikira no kungerera ubushobozi urwego rw’Akagari haba mu bikoresho ndetse n’abakozi. Ndabasaba kuzikoresha gusa mu nyungu z'umuturage."

Umuyobozi w’Akarere yibukije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari ko ibyo bakora byose bigomba kuba biri mu nyungu z’Umuturage n’Igihugu; abasaba kwirinda gukorersha Moto bahawe icyo zitagenewe

 Yagize ati:"Moto muhawe ni izo kuborohereza mu ngendo kugira ngo mubashe kugera ku muturage bitabagoye; mumukemurire ibibazo ku gihe, munashyire mu bikorwa gahunda zose zigamije guteza imbere umuturage n’Igihugu muri rusange."

Uwamahoro Gloria uyobora Akagari ka Nyanamo, mu Murenge wa Rugengabali yashimye Umukuru w’Igihugu ku bwa Moto we na bagenzi be bahawe agira ati:" Izi Moto twahawe ndetse n’ibindi byinshi Abayobozi mu nzego z’ibanze duhabwa bigamije kugira ngo umuturage arusheho guhabwa serivisi nziza harimo kumukemurira ibibazo ku gihe; tukaba tubikesha gahunda nziza z’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame. Ubwo duhawe izi Moto tugiye kujya dukora ku manywa, yewe n’ijoro ntituzaritinya kuko ubu noneho ibyadufasha kubasanga aho bari yaba hafi cyangwa kure tubifite. Abaturage nibatwitegeho kunoza serivisi."

Twahirwa Joseph uyobora Akagari ka Gacundura, mu Murenge wa Rusarabuye yagize ati: "Hari ubwo umuturage yampamagaraga ari nk’ahantu bisaba gukora urugendo mu misozi ihanamye, bikaba ngombwa guca mu nzira z’imisozi n’amaguru bitewe n’uko nta bushobozi bufatika nabaga mfite bwo gutega bya buri kanya. Byamvunaga, nkacyererwa, rimwe na rimwe nkanahagera ntacyo nkibashije kuramira kubera kuhagera bigoranye. Ubu kuba mpawe iyi moto, ni inyoroshyo igiye koroshya akazi kanjye."

Back