ABANYAMAKURU BATEMBEREJWE AKARERE; BEREKWA BIMWE MU BIKORWA BY’ITERAMBERE BYUBATSWE
Kuri uyu wa gatatu; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Karangwa James yakiriye Abanyamakuru 14 bakorera Ibitangazamakuru binyuranye; abatembereza Akarere; ari na ko abereka bimwe mu bikorwa by’iterambere byubatswe; abasobanurira uruhare bigira mu guteza imbere imibereho y’abaturage haba mu bijyanye n’ubukungu, ubuzima ndetse n’ibindi.
Ibikorwa abo Banyamakuru basuye birimo umuyoboro w’amazi wa Bushoka-Nyanga mu Murenge wa Kinoni, Urugo Mbonezamikurire y’abana bato rwa Rwabageni mu Murenge wa Kagogo n’Ivuriro ry’ibanze ryo ku rwego rwa kabiri rya Kamanyana mu Murenge wa Cyanika.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yabwiye abo Banyamakuru ati:"Iyi miyobororo ni imwe mu miyoboro y’amazi yubatswe mu Karere ka Burera yatumye isuku n’isukura bitera imbere, butuma hiridwa; hanagabanywa indwara ziterwa n’isuku nkeya; bikaba byaratumye kandi abaturage barushaho kwitabira umurimo; biteza imbere kubera ko bari bazima batarwaye."
Yagize kandi ati:" Abana barererwa kuri uru Rugo Mbonezamikurire bagaburirwa indyo yuzuye n’igikoma bikabarinda imirire mibi n’igwingira. Habaho kandi gukangura ubwenge bw’abana baharererwa kubera ko bigishwa ibintu binyuranye. Ikindi kandi ababyeyi babo babona umwanya uhagije wo gukora imirimo ibateza imbere kuko baba bizeye umutekano w’abana babo; bizeye ko igihe batahira bakitse imirimo basanga bariye neza bahaze; nta kibazo bafite."
Avuga ku kamaro k’Ivuriro ry’ibanze ryo ku rwego rwa kabiri rya Kamanyana yagize ati:"Iri vurimo ritanga serivisi zirimo kubyaza ababyeyi, ubuvuzi bw’amaso n’amenyo. Ibi byiyongera kuri serivisi sisanzwe zitangwa ku mavuriro y’ibanze. Kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima zirimo izisumbuyeho nko kuvura amaso bituma abaturage barushaho kugira ubuzima bwiza; bagakora, bakiteza imbere, bakagira n’uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Bibarinda kandi kujya gushaka ubuvuzi ahantu hatemewe; kandi hatizewe habateza ibibazo byiyongera ku burwayi bafite."
Yashimye Abanyamakuru basuye ibyo bikorwa; abasaba kugira uruhare mu gukangurira abaturage gufata neza ibikorwa by’iterambere no kubibyaza umusaruro.
Yasabye abaturage kwirinda kwangiza ibikorwaremezo n’ibikorwa by’iterambere binyuranye byubatswe mu Karere ka Burera; kandi bagatangira ku gihe amakuru yerekeye abantu babyangije; cyangwa bafite umugambi wo kubyangiza.