ABANYESHURI 31 BITABIRIYE AMARUSHANWA YISWE BUSINESS PITCH COMPETITION

Kuri uyu wa mbere, ku biro by’Akarere habereye amarushanwa yiswe Business Pitch Competition ku rwego rw’Akarere ka Burera yitabiriwe n'abanyeshuri 31 biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye babaye aba mbere ku bigo byabo muri aya marushanwa yatewe inkunga n’umufatanyabikorwa Educate.

Muri aya marushanwa, upiganwa yagaragaje igitekerezo cy'umushinga azashyira mu bikorwa nyuma yo kurangiza kwiga amasomo y'amashuri yisumbuye; akagaragariza akanama nkemurampaka umushinga we, icyo uje gukemura n’ibindi birimo uko uzashyirwa mu bikorwa; hanyuma hatangwa ibihembo ku mishinga itanu yaje mu ya mbere. 

Uwabaye uwa mbere ni Ndori Uwamahirwe Fidella wiga ku ishuri ryisumbuye rya Kagogo, mu Murenge wa Kagogo; akaba ari we uzahagararira Akarere ka Burera muri aya marushanwa ku rwego rw'Igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa Gicurasi 2025. Yahawe sheki y’ibihumbi ijana na mirongo itanu y’amafaranga y’u Rwanda (150,000 Frw).

Mu byishimo byinshi, Ndori Uwamahirwe yagize ati:"Ndishimye cyane kuba mbaye uwa mbere ku rwego rw’Akarere. Mbijeje ko nzahagararira neza Akarere kacu ka Burera muri aya marushanwa ku rwego rw’Igihugu. Ngiye kwitegura neza kugira ngo nzegukanye intsinzi. Ndashima inzego zateguye aya marushanwa. Ndashima kandi abantu banyuranye bamfashije mu kuyitegura. Iyo bataba bo simba mbonye iki gihembo."

Yagiriye inama abanyeshuri bagenzi be yo kubyaza umusaruro ubumenyi bafite bakiri ku ntebe y’ishuri; bakihangira imirimo; bagategura imishinga hashingiwe ku bumenyi buri wese afite, bakitabira kandi amarushanwa anyuranye; ntibategereze kuzabyaza umusaruro ubumenyi bafite ari uko barangije kwiga amashuri yisumbuye.

Umuyobozi w'ishami ry'uburezi, Musabwa Eumene yashimye abagize uruhare mu mitegurire n’imigendekere myiza yayo marushanwa; asaba uwabaye uwa mbere gutegura neza no kugisha inama aho bikenewe kugira ngo azegukane intsinzi muri aya marushanwa ku rwego rw’Igihugu.

Back