ABANYESHURI BAKANGURIWE KWIGA BAKAGERA KURE HASHOBOKA
Kuri uyu wa gatatu, mu Karere ka Burera hatangijwe igikorwa cwiswe NAWE WAGERA KURE kizakorwa mu Bigo by’Amashuri; aho abanyeshuri bazakangurirwa kwiga bakagera kure hashoboka; bakagera aho babona impamyabumenyi z’Ikirenga.
Ubu bukangurambaga bwateguwe na Minisiteri y’uburezi. Mu rwego rwo gutera umwete abanyeshuri, bamwe mu Bayobozi bakora mu Nzego zinyuranye z’Igihugu baganirije abanyeshuri bo mu bigo bizego hagamijwe kubereka ko ibyo bababwira bishoboka.
Ni muri urwo rwego, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y'Amatora, Musabyimana Jean Claude waganirije abanyeshuri biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Butete, mu Murenge wa Cyanika; akaba ari ho hatangirijwe ku mugaragaro ubwo bukangurambaga mu Karere ka Burera.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yashimye inzego zateguye iki gikorwa; asaba abanyeshuri biga mu Bigo binyuranye biri mu Karere ka Burera kwiga neza kugira ngo bazagere ku nteko yo kuba Abayobozi mu Nzego Nkuru z’Igihugu ndetse n’indi myanya ikomeye.
Yababwiye ati:"Gutegura uwo uzaba we bihera ku gukunda ishuri, gukurikira neza amasomo; kurangwa n’imyitwarire myiza, kumvira amabwiriza n’inama nziza z’ababyeyi n’abarezi; kwiga ufite intego no guharanira kuba uwo ushaka kuba we. Gushaka ni ugushobora; kandi mbifurije kugera kuri iyo ntego."
Mu kiganiro Musabyimana yagiranye n’abo banyeshuri yababwiye Abayobozi bakora mu nzego Nkuru z’Igihugu n’abandi bakora mu zindi nzego bari mu myanya y’Ubuyobozi bize kuri iryo shuri; ababwira ko ari umwe muri bo.
Yagize ati:"Mukwiriye kwiga mufite intego; kandi muharanira kugera kure hashoboka; aha ndavuga kugera ku rwego rwo kubona Impamyabushobozi z’Ikirenga. Nk’umwe mu bize kuri iri shuri; naje kubaganiriza kuri iyi gahunda kugira ngo mbereke ko ibyo mbabwira bishoboka."
Musabyimana yabwiye kandi abo banyeshuri ko kugira ngo bazagere ku ntego yo kuzaba Abayobozi mu nzego Nkuru bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza; bakirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byabangamira imigambi myiza y’ahazaza habo; bagakunda ishuri; kandi bagakurikira amasomo neza.
Nyuma y’ikiganiro, abanyeshuri bahawe umwanya, babaza ibibazo ku ngingo baganirijweho, Abayobozi babahaye ibiganiro barabisubiza.