ABANYESHURI BO MU BIGO BYO HIRYA NO HINO MU KARERE BAGANIRIJWE KU BUZIMA BW'IMYOROROKERE
Ejo; abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri bibarizwa hirya no hino mu Karere ka Burera bahawe ikiganiro ku buzima bw'imyororokere hagamijwe kubarinda ibibazo bashobora guterwa no kutamenya ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere.
Mu kiganiro umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rusarabuye, Ntezimana Vincent yagiranye n’abanyeshuri biga mu Ishuri ribanza rya Munanira yababwiye ati:"Kumenya ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere bibarinda kugwa mu mutego mutindi wa bamwe mu babashukisha utuntu tw’uduhendabana bagamije kubasambanya; bakabangiririza ubuzima bwanyu bw’ahazaza."
Yagize kandi ati:"Hari ababwira Abangavu n’Ingimbi ngo kugira ngo uwagize uduheri mu maso iyo akoze imibonano mpuzabitsina adukira. Kuba wagira uduheri mu maso ni ibintu bisanzwe. Ni imihindagurikire isanzwe y’umubiri ku mwangavu ndetse n’Ingimbi; si uburwayi cyangwa ikindi cyakizwa no gukora imibonano mpuzabitsina. Nihagira uza ababwira ko gukora imibonano mpuzabitsina bikiza uduheri two mu maso muzamwamaganira kure."
Yabasabye kwirinda ibyabashora mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi bwabaviramo ingaruka zirimo kwandura Virusi itera SIDA n'indwara zinyuranye; abasaba kwita ku masomo; kandi bagafashanya mu masomo; bakarangwa kandi n'imyitwarire myiza birinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha; kandi bakumvira abarezi n’ababyeyi babo; abasaba kwitegura neza ibizamini bisoza umwaka; aboneraho kandi kubifuriza kuzatsinda neza.
Muri icyo kiganiro, Ntezimana yabwiye; kandi asobanurira abo banyeshuri amoko y’ihohoterwa ririmo irikorerwa mu ngo, irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abagore n’abana; abaganiriza kandi ku burenganzira bw’abana burimo kwiga, kuvuzwa, kumenya ababyeyi no kurindwa ihohoterwa ndetse n’icuruzwa; abasaba guharanira uburenganzira bwabo; igihe hagize ububangamira bagatanga ku gihe amakuru ku nzego zibegereye n’izindi nzego bireba zirimo Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha.
Yabakanguriye kurangwa n'umuco w'isuku aho bari hose, kandi bakayitoza abandi; kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ikindi cyose cyaba inzitizi ku bumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda; abasaba kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Nyuma yo kuganira n’abanyeshuri, Ntezimana yaganiriye n’Abarimu n’ubuyobozi bw’iryo shuri ku ngamba zo kuzamura imitsindire y'abanyeshuri no kurushaho guteza imbere isuku muri icyo kigo cy’Ishuri; abasaba kwitegura neza ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024-2025.