ABANYWA IBIYOBYABWENGE BAKORA IBIKORWA BITEZA UMUTEKANO MUKE BITEWE N’UKO BABA BATAYE UBWENGE; TWIRINDE IBIYOBYABWENGE AHO BIVA BIKAGERA: UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE
Uyu munsi, mu Karere ka Burera hatangijwe ubukangurambaga buzasozwa tariki 29 z'uku kwezi bugamije ubufatanye mu kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge birimo Kanyanga n'urumogi, amakimbirane mu miryango no guteza imbere isuku n'isukura mu Karere ka Burera.
Ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera n'Umufatanyabikorwa Compassion International Rwanda n'Impuzamatorero mu Karere ka Burera. Bwatangirijwe mu Murenge wa Butaro, mu Kagari ka Gatsibo.
Bwatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste n'uhagarariye Compassion International Rwanda mu Karere ka Burera, Gakuba Emmanuel. Hari kandi Umuyobozi wa RIB mu Karere, Rwema Isaac n'abari bahagarariye inzego z'umutekano mu Karere (Ingabo na Polisi).
Mu kiganiro Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n'abo Bayobozi bandi bagiranye n'abaturage bitabiriye icyo gikorwa; babasobanuriye ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, babakangurira kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabyenge aho biva bikagera; bakagira kandi uruhare mu kurwanya itundwa, ikwirakwiza, icuruza, inyobwa n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge batangira ku gihe amakuru yerekeye ababikora.
Mwanangu yabwiye abitabiriye icyo gikorwa cy’ubukangurambaga ati:" Ibiyobyabwenge bitera ababinywa gukora ibikorwa biteza umutekano muke birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohotera ry’ubwoko bunyuranye. Gukora ibyo byaha ndetse n’ibindi ntarondoye babiterwa n’uko biba byabayobeje ubwenge; bagakora ibyo batatekerejeho."
Yagize kandi ati:"Ibiyobyabwenge bitera ababinywa indwara zinyuranye; kandi bikenesha ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe biramenywa; ibindi bigatwikwa. Hari n’ubwo ababitunda bahura n’inzego z’umutekano cyangwa inzego z’ibanze bakabikubita hasi bakiruka. Ayo ni amafaranga baba bakubise hasi."
Bizimungu yasabye abitabiriye icyo gikorwa cy’ubukangurambaga kwirinda ko hagira umwana usiba cyangwa uva mu ishuri kubera ko ubwabyo bidakwiriye; ariko na none hakirindwa ko hagira umwana usiba cyangwa uva mu ishuri kubera ko abana batiga baba ari abakandida bo kwishora cyangwa gushorwa mu biyobyabwenge birimo Kanyanga n’Urumogi.
Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Burera yabasobanuriye icyo ikiyobyabwenge ari cyo; ababwira ko ikiyobyabwenge ari ikintu cyose iyo kinjiye mu mubiri w’umuntu gihindura ubushobozi bwe mu bijyanye no gutekereza, gufata icyemezo, ndetse kikanahindura imikorere y’umubiri we bikangiza ubuzima bwe.
Yagize ati:" Umuntu uhamwe n’icyaha cyo kwishora mu biyobyabwenge arafungwa; kandi agacibwa amande. Ibyo, hamwe n’ibindi bitera igihombo umuntu ubyishoramo; bikadindiza iterambere rye, iry’umuryango we, ndetse bigira ingaruka ku iterambere ry’Igihugu. Ndabasaba kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera."
Yababwiye kandi ko umuntu urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha; kandi ko umuntu ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko aba akoze icyaha.
Yongeyeho ko igikorwa cyose kijyanye no gucuruza, guhinga, gutundisha, guhindura ibiyobyabwegwe bikoreshejwemo cyangwa binjijemo umwana gukora iyo mirimo bigakorerwa mu gihugu imbere cyangwa bigakorwa ku rwego mpuzamahanga, uwinjije umwana muri icyo gikorwa ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu ariko atarenze miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Abo Bayobozi babwiye kandi abitabiriye icyo gikorwa ingaruka z'umwanda; babakangurira kugira isuku umuco ; bababwira na none ingaruka z'amakimbirane mu miryango; babagira inama yo kwirinda icyo ari cyo cyose cyatera amakimbirane mu miryango.
Babakanguriye kandi kwitabira n'izindi gahunda za Leta zigamije iterambere ry'imibereho myiza n'iterambere ry'Igihugu muri rusange.