ABANYWA IBIYOBYABWENGE BAKORA IBIKORWA BITEZA UMUTEKANO MUKE BITEWE N’UKO BABA BATAYE UBWENGE; TWIRINDE IBIYOBYABWENGE AHO BIVA BIKAGERA: UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’UBUKUNGU

Uyu munsi, Umuyobozi w’Akarere, Nshimyimana Jean Baptiste wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SSP Vincent Kabera n’Umuyobozi w’Inkeragutaba mu Karere, Major Viateur Rutagengwa n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Bungwe na Kivuye bakoranye inama n'Imboni z'umutekano, abakora irondo ry'umwuga n'Abakuru b'Imidugudu bo mu Mirenge ya Kivuye na Bungwe yabereye mu Kagari ka Nyirataba, mu Murenge wa Kivuye. 

Mu kiganiro bagiranye na bo babasabye kujya basobanurira abaturanyi, inshuti n’abavandimwe babo ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, mubagire inama yo kubyirinda; kandi bakagira uruhare mu kurwanya itundwa, ikwirakwiza, icuruza, inyobwa n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, urumogi n’inzoga zinyuranye zifatwa nk’Ibiyobyabwenge mu Rwanda batangira ku gihe amakuru yerekeye ababikora.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagize ati:" Mujye mubabwira ko ibiyobyabwenge bitera ababinywa gukora ibikorwa biteza umutekano muke birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohotera ry’ubwoko bunyuranye; kandi ko abakora ibyo byaha ndetse n’ibindi ntarondoye babiterwa n’uko biba byabayobeje ubwenge; bagakora ibyo batatekerejeho." 

Yagize kandi ati:"Mujye kandi mubwira abaturanyi, inshuti n’abavandimwe banyu ko ibiyobyabwenge bitera ababinywa indwara zinyuranye; kandi ko bikenesha ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe biramenywa; ibindi bigatwikwa;kandi ko hari abiburiramo ubuzima igihe barwanyije inzego z’umutekano."

SSP Kabera yababwiye ati:"Umuntu uhamwe n’icyaha cyo kwishora mu biyobyabwenge arafungwa; kandi agacibwa amande. Ibyo, hamwe n’ibindi bitera igihombo umuntu ubyishoramo; bikadindiza iterambere rye, iry’umuryango we, ndetse bigira ingaruka ku iterambere ry’Igihugu. Ndabasaba kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera."

Yongeyeho ko umuntu urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha; kandi ko umuntu ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko aba akoze icyaha.

Yababwiye kandi ko igikorwa cyose kijyanye no gucuruza, guhinga, gutundisha, guhindura ibiyobyabwegwe bikoreshejwemo cyangwa binjijemo umwana gukora iyo mirimo bigakorerwa mu gihugu imbere cyangwa bigakorwa ku rwego mpuzamahanga, uwinjije umwana muri icyo gikorwa ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu ariko atarenze miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Basabye izo Mboni z'umutekano, abakora irondo ry'umwuga n'Abakuru b'Imidugudu bo muri iyo Mirenge gufatanya n'izindi nzego gukumira no kurwanya magendu n’Ibiyobyabwenge n’ibindi byateza umutekano muke.

Ikiyobyabwenge ni ikintu cyose iyo kinjiye mu mubiri w’umuntu gihindura ubushobozi bwe mu bijyanye no gutekereza, gufata icyemezo, ndetse kikanahindura imikorere y’umubiri we bikangiza ubuzima bwe.

Back