ABAPOLISI BAKURU 18 BARI MU MAHUGURWA MURI NPC BASUYE AKA KARERE BAGARAGARIZWA UKO GAKEMURA IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBEREHO MYIZA Y'ABATURAGE

Kuri uyu wa gatatu, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n'Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere, Lieutenant Colonel Fred Nyirinkwaya n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere, Senior Superintendent of Police Aphrodis Nkundineza yakiriye itsinda ry'Abapolisi bakuru cumi n’umunane (18) bari bayobowe na Chief Superintendent of Police Modeste Bisangwa bari mu mahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda (National Police College), icyiciro cya 13 basuye aka Karere, bagaragarizwa; kandi basobanurirwa uko gakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage harimo kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'Abana bato, magendu , kwambuka umupaka mu buryo butubahirije amategeko ; itundwa, ikwirakwiza, icuruzwa, inyobwa n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge. 

Gusura Akarere ka Burera biri muri gahunda isanzwe y’iri Shuri aho Abapolisi bakuru bahakorera amahugurwa basura inzego zinyuranye mu Gihugu aho basobanurirwa uko zishyira mu bikorwa ibyo zishinzwe; hanyuma bakabaza ibibazo hagamijwe gusobanukirwa biruseho. 

Abo Bapolisi barimo abo mu Rwanda n'abaturuka mu Bihugu bunyuranye bya Afulika. Mu kiganiro n’abo Bapolisi, Umuyobozi w'Akarere yabagaragarije ingamba Akarere ka Burera gakora mu gukemuka ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage bafatanyije n’izindi Nzego zirimo Polisi y’u Rwanda. 

Nyuma y’icyo kiganiro, abo Bapolisi basuye Urugo mbonezamikurire y'Abana bato rwo mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Kagogo; basobanurirwa serivisi zihatangirwa. Uru rugo mbonezamikurire rwubatswe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera na Polisi y'u Rwanda.

Abo Bapolisi bakuru basuye kandi uruganda rwa NOGUCHI HOLDINGS LTD rukora imyenda; rukorera mu Murenge wa Rugarama; Ubuyobozi bwarwo bubasobanurira imikorere yarwo n'uruhare rwarwo mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage harimo kwirinda no gukumira ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge. Uru ruganda rukoresha abarenga Magana ane (400) biganjemo urubyiruko.

Mu ijambo rye, CSP Bisangwa yabuze ko kuba itsinda yari ayoboye basuye Akarere ka Burera biri muri gahunda isanzwe y’Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda aho Abapolisi bakuru bahakorera amahugurwa basura inzego zinyuranye mu Gihugu aho basobanurirwa uko zishyira mu bikorwa ibyo zishinzwe; hanyuma bakabaza ibibazo hagamijwe gusobanukirwa biruseho. 

 Yagize ati:"Gusura inzego zinyuranye byongerera ubumenyi Abapolisi bakuru baba bari mu mahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda. Mu bumenyi bunguka harimo ubufite aho buhuriye n’inshingano zabo; bityo bigatuma barushaho gukora neza ibyo bashinzwe. Itsinda nyoboye ryaje kureba uko mukemura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’Abana bato n’ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage harimo kurwanya magendu n’ibikorwa byo kwishora mu biyobyabwenge."

Umuyobozi w'Akarere yashimye Polisi y’u Rwanda ku ruhare runini igira mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage binyuze mu bikorwa ikora; ndetse n’ibyo igiramo uruhare mu Karere ka Burera birimo kubaka Ingo Mbonezamikurire y’abana bato, kubakira imiryango ifite ubushobozi buke inzu n’ubwiherero bwujuje ibisabwa, kurwanya amakimbirane n’ihohoterwa ry’ubwoko bunyuranye n’ibindi birimo kurwanya ibiyobyabwenge aho biva bikagera.

Back