ABAREZI BASABWE KUGIRA URUHARE MU GUKEMURA IKIBAZO CY’ABANA BASIBA ISHURI N’ABARIVUYEMO
Mu nama y’uburezi yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yasabye abayobozi b’Ibigo by’Amashuri n’abakozi bashinzwe uburezi mu Mirenge gufatanya n’izindi nzego mu Mirenge gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’abana basiba ishuri n’abarivuyemo.
Yababwiye ati:"Hari abana batari bake bataje kwiga muri iki gihembwe cy’amashuri; yewe n’abaje kwiga hari abasiba ishuri. Abo bana; baba abaretse ishuri n’abarisiba imiryango baturukamo irazwi. Ndabasaba gufatanya n’izindi nzego mu Murenge; mukurikirane, mumenye igitera abana gusiba cyangwa kuva mu ishuri; muganire n’abo bana ndetse n’ababayeyi babo, hanyuma mufatanye gukemura icyo kibazo."
Yagize kandi ati:"Umunyeshuri usiba ishuri arasigara mu bumenyi kubera ko iyo yasibye hari ibyo abandi biga atamenya. Bamwe mu bana bareka ishuri bishora; cyangwa bagashorwa mu bikorwa binyuranye bitemewe n’amategeko harimo ubujura; gutunda no gukwirakwiza Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge. Ndabasaba kujya mufatanya n’izindi nzego kuganiriza ababyeyi b’abana baba basibye ishuri cyangwa barivuyemo mubereka ingaruka zo gusiba ishuri cyangwa kurivamo haba ku munyeshuri, umuryango we n’Igihugu muri rusanhe; mubasabe kutazongera gusibya abanyeshuri ishuri cyangwa kuribakuramo."
Umuyobozi w’Akarere yababwiye kandi ati:"Igihe mwitabiriye inteko z’abaturage mujye mwereka abaturanyi banyu ko muri ibi bihe umurage mwiza ku mwana ari ukumwohereza ku ishuri aho akura ubumenyi butuma yibeshaho; agateza imbere umuryango; akagira kandi uruhare mu iterambere ry’Igihugu."
Yasabye abarezi bitabiriye inama guharanira ko amashuri babereye abayobozi arangwamo isuku ihagije, gutegura neza ahazabera ibizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2024-2025; bagaharanira kandi ko abanyeshuri bashinzwe batsinda neza.
Yasabye abayobozi b’ibigo by'amashuri kurangwa n'imyitwarire myiza mu kazi, kukitangira ndetse no kuba ba bandebereho mu byiza.
Abitabiriye inama barebeye hamwe kandi amakuru yo mu burezi yinjijwe mu ikoranabuhanga rya School Data Management System (SDMS) rikoreshwa mu gutangaza amanota y’ibizamini bya Leta bizosa amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye no kujurira.