ABASHORAMARI BO MU KARERE KA BURERA BAGARAGARIJWE AMAHIRWE Y’ISHORAMARI ARI MU KARERE

Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Werurwe 2024, I Musanze habereye inama y’umunsi umwe yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, itsinda ry'abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (Rwanda Development Board) ryari riyobowe na Chantal ATUKUNDA, abafatanyabikorwa b'Akarere n'abashoramari aho bunguranye ibitekerezo ku ngamba zo kurushaho guteza imbere ibikorwa by'ishiramari muri aka Karere.

Inama yatangijwe, inayoborwa n’Umuyobozi w’Akarere, MUKAMANA Soline wari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,NSHIMYIMANA Jean Baptiste n'umuyobozi w'imirimo rusange mu Karere,HABAGUHIRWA Jean Pierre.

Ibi biganiro byitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, MUGABOWAGAHUNDE Maurice washimye Akarere ka Burera na RDB ku bw'iyi nama, abashimira ingamba bafashe zo kurushaho guteza imbere ibikorwa by'ishoramari muri aka Karere.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera na RDB. Mu bashoramari bayitabiriye harimo abafite ibikorwa by'ishoramari mu Karere ka Burera birimo amahoteri n'ibikorwa by'ubukerarugendo birimo ibikorerwa hafi y'ikiyaga cya Burera n’ikiyaga cya Ruhondo n’ibikorwa bigamije gusigasira amateka y’umuco Nyarwanda.

Mu kiganiro abakozi ba RDB bahaye abashoramari bitabiriye iyi nama, babasobanuriye amategeko n’amabwiriza bigenga ishoramari mu Rwanda n’uburyo abashoramari boroherezwa.

Muri iyi nama, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,NSHIMYIMANA Jean Baptiste yagaragarije abashoramari bitabiriye iyi nama amahirwe y’ishoramari ari mu Karere ka Burera; abereka ko mu byashorwamo imari harimo ibikorwa by’ubukerarugendo ku nkengero z’Ikiyaga cya Burera n’ikiyaga cya Ruhondo, mu nkengero z’igishanga cy’Urugezi n’ubukerarugendo bushingiye ku mateka nyarwanda y’ibyaranze Akarere ka Burera ndetse n’ubukerarugendo bushingiye by’umwihariko ku mibereyeho y’abaturage b’aka Karere.

 Mu ijambo rye, Guverineri MUGABOWAGAHUNDE yijeje abashoramari bitabiriye inama ko Leta izakomeza kubaka ibikorwaremezo n’ibindi nkenerwa biborohereza mu bikorwa byabo by’ishoramari.

Yagize ati: "Iyi nama ni ingirakamaro. Ingamba zafatiwemo zizatuma ibikorwa by’ishoramari birushaho kwiyongera, binatere imbere mu Karere ka Burera; kandi ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’inzego zishinzwe iterambere ry’ibikorwa by’ishoramari muri iyi Ntara bazakomeza kubaba hafi."

Abashoramari bishimiye iyi nama. Umwe muri bo witwa Kerry Ann MASOZERA yagize ati:"Ndi Umunya Jamaica washakanye n’Umunyarwanda. Imiyoborere myiza y’u Rwanda; aha ndavuga imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME ni yo yatumye nshora imari mu Karere ka Burera aho nkorera ibikorwa  by’ubukerarugendo mu Kiyaga cya Burera, mu kirwa cya Mariba, mu Murenge wa Gitovu; aho nkorera ibikorwa bitandukanye birimo ubworozi bw’Inka, nkaba kandi mpa akazi abaturage batari bake, nkaba nteganya no gukora n’ibindi bikorwa by’ishoramari muri aka Karere."

Umuyobozi w’Akarere,MUKAMANA Soline yijeje abashoramari bitabiriye inama ko ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza kubaba hafi kugira ngo imishinga bakorera mu Karere ka Burera ndetse n’iyo bateganya kuhakorera ishyirwe mu bikorwa; bityo biteze imbere abaturage, Akarere n’Igihugu muri rusange.

Back