ABATUNDAGA KANGANYA BAYINJIZA MU GIHUGU BAKANAYIKWIRAKWIZA BAKAZA KUBIREKA BARASHIMA GAHUNDA ZA LETA ZIRIMO IYO GUHANGA NO KUBAHA AKAZI NO KUBISHYURIRA KWIGA IMYUGA
Abatundaga Kanganya bayinjiza mu Gihugu bakanayikwirakwiza bazwi ku Izina ry’Abarembetsi mu Karere ka Burera; bakaza kubireka kubera Ubukangurambaga bukorwa ku bufatanye bw’Inzego zitandukanye zikorera mu Karere barashima gahunda ya Leta yo guhanga no kubaha Akazi (Job Creation) bakaba bakora Imirimo yo gutunganya Imihanda aho bahembwa Ibihumbi Bibiri (2,000 Frw) ku munsi (guhera saa mbiri z’Igitondo kugera saa Sita z’Amanywa); bamwe muri bo abagera ku Gihumbi bakaba bishyurirwa Amafaranga yo kwiga Imyuga mu Mashuri ya Tekiniki,Imyuga n’Ubumenyingiro abarizwa mu Karere muri gahunda yo kubaha Ubumenyi mu Myuga n’Ubemenyi ngiro (Skills Development Program); bakaba bahabwa kandi ibindi nkenerwa mu myigire. Ikindi ni uko biga bahembwa ariya Mafaranga.
Iyi gahunda ya Leta yo guhanga no gutanga Akazi ku Baturage (Job Creation) yashyizweho mu rwego rwo kurwanya mu buryo burambwe ikibazo cya bamwe mu Baturage b’Akarere ka Burera binjiza Kanyanga mu Gihugu, bayikwirakwiza n’abayicuruza.
Mu Karere ka Burera;iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa mu Byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere cyatangijwe ku wa 08/05/20221 aho Abaturage 4,137 bahawe Akazi; Icyiciro cya Kabiri cyatangijwe ku wa 15/07/2022 aho Abaturage 4, 059 bahawe Imirimo irimo iyo gukora Amaterasi yikora no gucukura Ibyobo bifata Amazi ku Misozi hagamijwe kurwanya Isuri.



Icyiciro cya Kabiri cy’iyi gahunda ya Job Creation cyatangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. Min. NGABITSINZE Jean Chrisostome. Uyu muhango witabiriwe kandi na Madamu MUKANSANGA Solange wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru,Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge na Magendu, ACP Toussaint MUZEZAYO, Abagize National Task Force kuri Border Projects, abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge Itandatu ikora ku Mupaka n’Abaturage.




Gutangiza ku mugaragaro Icyiciro cya Kabiri cya gahunda ya Job Creation byabereye mu Mudugudu wa Rugeshi, Akagari ka Nyamicucu, Umurenge wa Butaro ahaciwe Amaterasi yikora mu rwego rwo kurwanya Isuri no kubungabunga Igishanga cy’Urugezi. Bahavuye; Abayobozi mu Nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango berekeje mu Murenge wa Kagogo aho basuye Ishyirahanweryitwa INKANDA Tailoring ry’Abagenerwabikorwa ba Job Creation/Skills Development Program bakora Ibikorwa by’Ubudozi; aho bavuye berekeza mu Murenge wa Cyanika aho bagiranye ibiganiro n’abandi Bagenerwabikorwa bya Job Creation biga Imyuga irimo Ubudozi, Ubukanishi bw’Ibinyabiziga, Gusudira, Ubwubatsi, Gutunganya Imisatsi n’Ibindi; hakaba n’Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda bimenyereza Umwuga
Ubwo aba Bashyitsi bageraga mu Karere ka Burera bakiriwe banahabwa ikaze n’Umuyobozi wako, Madamu UWANYIRIGIRA Marie Chantal wabagaragarije mu ncamake ibyo gahunda ya Leta ya Job Creation imaze kugeza ku Karere ka Burera n’Abagatuye harimo kuba abahawemo akazi basaga Ibihumbi Umunani (8,000/Ibyiciro byombi) barakoze imihanda, batunganya Imihanda yari isanzwe imeze nabi; bakaba kandi bariteje imbere mu buryo butandukanye babikesha Amafaranga bahembwa muri iyi gahunda; hakiyongeraho izindi Nkunga zitandukanye zirimo Give Directly aho abasaga 12,000 buri umwe yahawe 150,000 Frw; bakaba barahanze Imirimo biteza imbere mu buryo butandukanye.

Yakomeje ijambo rye agira ati:"Turashima uburyo tugenda dufashwa n’Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu; Nyakubahwa Perezida wa Repubulika; abifashishije muri National Steering Committee kugira ngo mugende mudufasha kugira ngo tugende tubona Ingengo y’Imari ; n’abo Baturage bakaba batwizeza ko urwo Rukundo bakundwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ushakisha icyakomeza kubateza imbere na bo bakomeze kubyaza umusaruro ayo mahirwe bahawe."
Mu butumwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Job Creation/ Icyiciro cya Kabiri yagize ati:"Iyi ni gahunda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amaze kubona ko imibereho y’Abantu batuye Imirenge ikora ku Mupaka; cyane cyane Urubyiruko igenda igorana ikabashora mu bikorwa bitandukanye birimo Ubuhendebutsi na Magendu; rero adusaba nk’Abakozi yahaye Akazi gushaka uburyo twashyiraho Itsinda tugashaka Imirimo itandukanye kugira ngo ibyo bibi Urubyiruko rwacu rujyamo bihagarare; niba ari Akazi bashaka; niba ari serivisi bashaka ziboneke hafi aha ngaha;tukaba tuje kureba uko iyi gahunda ya kabiri ihagaze.Navuga ko tumaze kugera kuri byinshi bitandukanye kubera ko Inzego zose z’Igihugu twese dukorera hamwe; kandi n’Amafaranga akenewe akaboneka; uyu munsi turishimira byibuze ko muri kano Karere ka Burera Imirimo irenga Ibihunbi Bine imaze kubonerwa Urubyiruko; kandi noneho harimo n’uburyo bwo kubigisha Imyuga itandukanye harimo Ubwubatsi, Ubudozi n’Ububaji; ibyo bikazadufasha kugira ngo urwo Rubyiruko ruzakomeze gukorera hano aho kujya kuyishaka aho bahurira n’ibibazo bitandukanye."
Yagizekandi ati:"Ikindi ni Ibikorwaremezo bitandukanye byiyongeye. Nk’Amashuri twongeyemo menshi y’Imyuga; tunongera Abakozi mu Bigo Nderabuzima mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’Abajyaga gushaka serivisi z’Ubuzima hakurya mu Gihugu cy’Abaturanyi; ubu turishimira ko muri aka Karere Ibigo Nderabuzima 19 bikora neza; bikaba bifite Abakozi.Gahunda twasabwe ni ukugira ngo n’ibitarakora neza bizabe byakoze mu minsi mike."


Aganira n’Abagenerwabikorwa ba Job Creation, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yagize ati:"Ndabasaba gukorera Amakoperative mwashingiwe ndetse n’ayo mwishingiye, mubungabunge umutungo mubona,mumenye agaciro ka buri Munyamuryango; mukore neza ibyo mwigishijwe; kandi ahari ibibazo mugishe inama; aho bibagoye mudutume cyangwa munatubaze kuko twahawe imirimo kugira ngo tubazwe; kandi mureke Uburembetsi munakangurire ababukora kubireka."
Mu ijambo rye, ACP MUZEZAYO yabwiye Abaturage bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Job Creation, Icyiciro cya kabiri ko Magendu idindiza iterambere ry’Igihugu bitewe n’uko haba habayeho kutishyura Imisoro kandi iri mu bivamo Amafaranga akoreshwa mu kubaka Ibikorwa by’Iterambere birimo Ibikorwaremezo nk’Imihanda, Amashuri, Amavuriro, Amashanyarazi, Ibigo Nderabuzima no kugeza Amazi meza ku Baturage; abasaba kwirinda Magendu; bagatanga amakuru ku gihe yerekeanye n’abayikora.

Yagarutse kandi ku ngaruka zo kwishora mu Biyobyabwenge; agaragaza ko uretse ko kuba kubyinjiza mu Gihugu, kubikwirakwiza,kubicuruza, kubinywa no kubikoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi ari Icyaha binashyira ubuzima bw’ubinywa mu kaga ko kurwara Indwara zitandukanye zanahitanan ubunywa; abagira inama yo kubyirinda, bakaba Abafatanyabikorwa mu kubirwanya.
ACP MUZEZAYO yagize ati:"Twihe intego ko muri Raporo zituruka mu Karere ka Burera guhera ubu tuzajya dusanga ku byerekeranye n’Ibiyobyabwenge hariho umubare Zero; kandi dufatanyije birashoboka."
Mu rwego rwo kugira ngo Amafaranga Abaturage bakorera muri gahunda ya Job Creation arusheho kubagirira akamaro;Akarere kabahemba nyuma y’Iminsi Itanu; ni ukuvuga; buri wa Gatanu w’Icyumweru aho buri wese ahembwa Ibihumbi Icumi by’Amafaranga y’u Rwanda (10,000 Frw). Ikindi ni uko bibumbiye mu Matsinda yo kubitsa no kugurizanya atuma barushaho kwiteza imbere.
Abagenerwabikorwa ba Job Creation bagaragaza ko bamaze kugera ku Iterambere ritandukanye bakesha iyi gahunda.
NSABIMANA Jean de Dieu ni umwe muri bo. Atuye mu Kagari ka Kabyiniro, Umurenge wa Cyanika. Ni umwe mu barenga Igihumbi biga bahembwa. Yiga Ubukanishi no gutwara Imodoka mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gahunga (GAHUNGA TVET). Avuga ko yari Umurembetsi.
Mu buhamya bwe yagize ati:"Imyaka irenga Umunane namaze nkora Uburembetsi nta cyo nungutse; nta cyiza nabubonyemo; byari Ibihombo gusa. Mbyita Ibihombo kubera ko akenshi nahuraga n’Inzego z’Umutekano z’Igihugu cyacu (Ingabo, Polisi na DASSO) n’abari ku Irondo ngakubita hasi Kanyanga nabaga nikoreye; njye n’abo twagaba turi hamwe tugakizwa n’Amaguru. Kubita ubwabyo bivuga guta Amafaranga nabaga nabishoyemo."
Akomeza agira ati:"Byageze aho ngurisha Imirima Itatu nari mfite yari ifite agaciro ka Miliyoni Eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda (3,000,000 Frw) kugira ngo nongere kubona Igishoro dore ko byageza aho mbura n’ayo kurangura Litiro Icumi za Kanyanga; ariko n’ayo Mafaranga nagurishije Imirima yarahiye ararangira. Nyuma yaho nafashe Amadeni atari make kugira ngo nkomeze Uburembetsi. Ayo Madeni y’Amafaranga na yo yamfiriye ubusa kubera ko n’ubundi Inzego z’umutekano zakomeje kujya zintesha Kanyanga nabaga mvuye kurangura."
Uyu Mugabo w’Imyaka 42 yagize kandi ati: "Kugira ngo mbashe kwishyura Amadeni nari nafashe byabaye ngombwa ko njya gupagasa mu Gihugu cy’Abaturanyi aho namaze hafi Imyaka Ine. Hagati aho ariko uko nakomezaga gupfundikanya ngo nkomeze Uburembetsi ni ko Inzego z’Ubuyobozi zitahwemaga kudukangurira kubireka tukica Amatwi; ariko nageze aho ndabireka; bihurirana na gahunda ya Leta yo gutanga Akazi ku Baturage; nza kuba umwe mu bahawe Akazi mu Mirimo yo gutunganya Imihanda aho kugeza n’ubu mpembwa Ibihumbi Cumi by’Amafaranga y’u Rwanda (10,000 Frw) nyuma y’Iminsi itanu; nkaba kandi ndi mu bashakiwe Ishuri ryo kwiga Imyuga; nkaba niga kuri TVET Gahunga Ubukanishi bw’Imodoka no kuyitwara; mu minsi mike nzaba ndi Shoferi Mekanisiye."
NSABIMANA avuga ko mu Iterambere amaze kugeraho akesha Amafaranga ahembwa muri gahunda ya Job Creation harimo kuba yaraguzemo Igare; agura Intama Ebyiri; akaba kandi akodesha Umurima ahingamo; kandi ko ikibazo yahura na cyo mu Muryango gisaba Amafaranga abasha kugikemura
Aha akaba yaragize ati:" Usibye kuba iyi gahunda ya Leta yo guhanga no gutanga Akazi ku Baturage yaratumye ntera imbere; yanankijije Amajoro nararaga ndi mu Burembetsi, Imbeho nyinshi n’ubwoba ko mfatwa n’Inzego z’Umutekano. Ndashima mbikuye ku Mutima Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME ku bw’iyi gahunda yo guhanga no gutanga Akazi ku Baturage yageze no ku bari Abarembetsi ndetse n’izindi gahunda zigamije guteza imbere Abaturage bose n’Igihugu muri rusange."
Asoza Ubuhamya bwe agira inama abakora ibikorwa byo kwinjiza Kanyanga n’ibindi Biyobyabwenge mu Gihugu, ababikwirakwiza mu Gihugu, ababicuruza; ababinywa n’ababikoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi kubireka bagashaka ibindi bakora bikurikikije Amategeko.
FANAKA Gisele, Umubyeyi w’Imyaka 24 na we ni Umugenerwabikorwa wa gahunda ya Job Creation/ Atuye mu Kagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Cyanika. Avuga ko yari Umuhendebutsi wabikoze Imyaka igera kuri Itanu.Ni umwe mu biga kudoda ku GAKIRIRO ka RUGARAMA kari mu Murenge wa Rugarama.

Yagarutse ku mibereho ye y’Ubuhendebutsi agira ati:"Ku batazi icyo guhendebuka icyo ari cyo ni uguhingira abandi bakaguhemba Amafaranga cyangwa ibindi wumvukanye n’uwaguhaye akazi. Ingaruka nahuye na zo mu Buhendebutsi harimo kutishyurwa ibyo nakoreye n’agasuzuguro. Nyuma yo gukomeza gukangurirwa n’Ubuyobozi kubivamo; naje kubivamo. Naje gutoranywa mu bahabwa Akazi muri gahunda ya Leta ya Job Creation. Amafaranga mpembwa muri Job Creation nayongeye ku Bihumbi Ijana na Mirongo itanu by’Amafaranga y’u Rwanda (150,000 Frw) nahawe muri gahunda ya GIVE DIRECTLY nguramo Ikimasa; nza kukigurisha nguramo Ishashi; ubu tuvugana mfite Inka n’iyayo; nkaba kandi maze kwigeza ku bindi byinshi kubera iyi gahunda ya Leta.Umutungo mfite uyu munsi nkesha iyi gahunda ya Leta ubarirwa muri Miliyoni Eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda."
Mu ijambo rye ry’Ishimwe, FANAKA agira ati:"Gahunda ya Leta yo guhanga no gutanga Akazi ku Baturage mu Karere kacu ka Burera yahinduye imibereho yanjye n’Umuryango wanjye iba myiza. Imibereho y’uwari Umuhendebutsi yarahindutse. Singihingira abandi.Mfite intego ko ninsoza Amasomo ndi gukurikira nzihangira Umurimo. Ndateganya gushinga Ateliye y’Ubudozi niteze imbere; kandi mpe abandi Akazi. Ikindi ni uko nanjye nzajya nigisha abandi. Iterambere maze kugeraho ndikesha gahunda z’Iterambere Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME ageza ku Baturage. Ndamushimira cyane."
Abakiri mu Buhendebutsi FANAKA yabasabye kureka ibyo bikorwa bidahesha agaciro ubikora; abagira inama yo gushaka ibindi bakora byubahirije Amategeko
NTEZIYAREMYE Jean Bosco na we yari Umurembetsi wabikoze imyaka igera ku Munane. Atuye mu Murenge wa Cyanika. Ni umwe mu Bagenerwabikorwa ba Job Creation; Icyiciro cya Kabiri bakora wiga Imyuga.
Mu buhamya bwe; uyu mugabo uri mu kigero cy’Imyaka 35 yagarutse ku Buzima yabayemo bw’Uburembetsi agira ati:"Imyaka igera ku Munani nakoze Uburembetsi nta cyo nungutse. Umbajije icyo nakuye muri Kanyanga nta cyo nakugaragariza; kandi n’abakirembeka nta cyo bigezaho. Uburembetsi ni Ibihombo gusa."
Yagize kandi ati:"Iyo ukora Uburembetsi isaha iyo ari yo yose Inzego zibishinzwe zagufata; hanyuma Amategeko akagukanira ibigukwiriye. Nzi benshi bafunzwe bazira guhamwa n’Ibyaha birimo kwinjiza Kanyanga mu Gihugu, kuyikwirakwiza no kuyicuruza. Bantu mugikora Uburembetsi ndabagira inama yo kubireka."
Yagarutse ku buzima bwe nyuma yo kureka ibikorwa by’Uburembetse; aha akaba yaravuze ko nyuma yo guhabwa Akazi muri iyi gahunda ya Leta amaze kugera kuri byinsi; aboneraho gushima Umukuru w’Igihugu avuga ko Politiki ye nziza, gahunda ze nziza z’Iterambere n’Imiyoborere ye myiza ari byo akesha iterambere ry’Uburyo butandukanye amaze kugeraho.
Yagize ati:"Kuva mu Burembetsi mbikesha inyigisho z’Ubuyobozi budahwema gukangurira abishora mu Biyobyabwenge kubireka. Ibyo maze kugeraho mbikesha gahunda nziza ya Leta ya Job Creation. Iterambere maze kugeraho nta wundi ndikesha utari Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAMAGE. Ndamushimiye mbikuye ku Mutima. Sinzamutetereza. Amafaranga mpembwa nzakomeza kuyakoresha neza nkomeze njye mbere; ndusheho gutera imbere."