ABATURAGE 1,207 BO MU KARERE KA BURERA BAHAWE TELEFONE NGENDANWA ZIGEZWEHO MURI GAHUNDA YA CONNECT RWANDA
Kuri uyu wa Kabiri Tariki 23 Ugushyingo uyu Mwaka ,mu Karere ka Burera hongeye gutangwa Telefone ngendanwa zigezweho (Smart Phones) muri gahunda ya Connect Rwanda .
Kuri iyi ncuro hatanzwe Telefone 1,207; nibura Umuryango umwe muri buri Mudugudu ukaba wahawe Telefone.


Iki gikorwa cyahuriranye n’Umuhango w’Irahizwa n’Irahira ku bagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Burera batowe ku wa 23 Ugushyingo uyu Mwaka. Uyu muhango wayobowe na Visi Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, MUNYAWERA Sophonie
Uyu Muhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN), Richard TUSABE wasabye abahawe Telefone kuzifata neza no kuzibyaza umusaruro hashingiwe ku byo bakora mu buzima bwa buri munsi.

Amaze gushyikirizwa Telefone, uwitwa NSENGIYUMVA Evariste yagize ati:"Guhabwa Telefone nk'iyi igezweho bivuga kumpa Ubushobozi n'Ubumenyi. Ndashimira Umukuru w'Igihugu ku byiza byinshi akomeje kugeza ku Gihugu n'abagituye. Nzayifata neza kandi nyibyaze umusaruro."

Undi witwa TWIZEYIMANA Jean Baptiste yagize ati:"Ikoranabuhanga rirayoboye mu Isi ya none.Nk’Umuhinzi, Telefone mpawe uyu munsi izamfasha kumenya Amakuru agezweho harimo ayerekeranye no guhinga bya kinyamwuga, gufata neza Umusaruro, Amasoko n’Ibiciro ku Masoko ndetse n’ibindi byerekeranye n’Ubuhinzi."

TWIZEYIMANA yagize kandi ati:" Ikigaragara ni uko iyi Telefone ihenze ku buryo kuyigondera bitari gushoboka; ariko ubu ndayifite, kandi natangiye kuyikoresha; nkaba nshima cyane Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME watugejejeho izi Telefone zigezweho."