ABATURAGE 3,000 BAHAWE TELEFONE NDENDANWA ZIGEZWEHO MURI GAHUNDA YA CONNECT RWANDA-ICYICIRO CYA 2
Muri gahunda ya Connect Rwanda/icyiciro cya 2; uyu munsi; tariki 08 Ugushyingo, uyu mwaka; mu Karere ka Burera abaturage 3,000 bo mu Mirenge ikurikira: Butaro, Kinyababa, Kivuye na Rusarabuye bashyikirijwe Telefone ngendanwa zigezweho za Airtel (Smart phones) bishyuye ku giciro gito (20,000 Frw).
Uyu muhango wabereye mu Kagari ka Rusumo, mu Murenge wa Butaro. Bazishyikirijwe n'Abayobozi bitabiriye iki gikorwa barimo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice , Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'ikoranabuhanga na Inovasiyo, Bwana Yves IRADUKUNDA, Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukangurambaga n'urubyiruko rw'Abakorerabushake muri MINALOC, Bwana KUBANA Richard n'Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo, Bwana NSHIMYIMANA Jean Baptiste wakiriye; anaha ikaze Abayobozi bitabiriye iki gikorwa.


Abaturage bashimye Umukuru w'Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME kuri gahunda zigamije iterambere ry'imibereho y'abaturage n'iterambere ry'Igihugu muri rusange zirimo n'iyi ya Connect Rwanda igamije gufasha abaturage kugira telefone ngendanwa igezweho ku giciro gito.
Amaze gushyikirizwa Telefone, uwitwa MUSABYIMANA Evariste yagize ati:"Guhabwa Telefone nk'iyi igezweho bivuga kumpa Ubushobozi n'Ubumenyi. Ndashimira Umukuru w'Igihugu ku byiza byinshi akomeje kugeza ku Gihugu n'abagituye. Nzayibyaza umusaruro."
Undi wahawe telefone witwa MIGISHA Jean Baptiste yagize ati:"Ikoranabuhanga rirayoboye mu Isi ya none. Nk’Umuhinzi, Telefone mpawe uyu munsi izamfasha kumenya Amakuru agezweho harimo ayerekeranye no guhinga bya kinyamwuga, gufata neza umusaruro, amasoko n’ibiciro ku masoko ndetse n’ibindi byerekeranye n’ubuhinzi."
MIGISHA yagize kandi ati:" Ikigaragara ni uko iyi Telefone ihenze ku buryo kuyigondera bitari kunshobokera; ariko ubu ndayifite, kandi natangiye kuyikoresha; nkaba nshima cyane Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME watugejejeho izi Telefone zigezweho ku giciro gito."


