ABATURAGE BA BURERA BISHIMIYE KWEGEREZWA SERIVISI Z’UBUTAKA

Abagenerwabokorwa ba Job creation

Akarere ka Burera kongeye gutegura icyumweru cyahariwe gutanga serivisi zijyanye n’ubutaka. Iki gikorwa kibera ku Biro by’Umurenge wa Gahunga guhera tariki 21/11/2022 kugera ku wa 02/12/2022; aho umuturage ushaka icyangonbwa cy’ubutaka wujuje ibisabwa agikorerwa; akagitahana.

SAAbafafanyabikorwa ba Job Creation

Umuyobozi w’Akarere,UWANYIRIGIRA Marie Chantal yatangije ku mugaragaro iki gikorwa ari hamwe n’Umubitsi w’inyandiko mpamo mu Ntara y’Amajyaruguru, MUKUNZI Augustine Emmanuel.

 

Atangiza iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere yagaragaje serivisi zizatangwa muri iki cyumweru cyahariwe serivisi zerekeranye n’ubutaka zirimo ihererakanya ry’ubutaka rishingiye ku bugure, irishingiye ku mpano n’izungura; kugurana ubutaka; gusimbuza ibyangombwa byatakaye, kubaruza ubutaka, guhuza ibyangombwa, kwiyandikaho ubutaka bwatsindiwe mu nkiko, ndetse abari baracikanwe gufata ibyangombwa na bo bazabihabwa.

Yagize ati :"Iyo hatabayeho kwihutira guhererekanya ubutaka mu buryo bwemewe n’amategeko; byaba ku babutanze nk’impano cyangwa bugurishijwe; hari ubwo biteza amakimbirane. Kuba abashinzwe gusesengura dosiye zijyanye n’ubutaka kugeza ku rwego rwa nyuma rutangirwaho ibyangombwa by’ubutaka bose baje; bakaba bari gutangira izo serivisi aho begereye abaturage; usibye kuba ari uguha no kwegereza serivisi nziza umuturage; ni no gukumira no gukemura ibibazo bishingiye ku butaka."

Umuyobozi w’Akarere,UWANYIRIGIRA Marie Chantal yashimye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka (Rwanda Land Management and Use Authority) ku ruhare rwacyo muri iki gikorwa cyo kwegereza Abaturage serivisi zijyanye n’ubutaka.

Yasabye Abaturage baje gusaba serivisi kumenyesha abaturanyi babo iyi gahunda kugira ngo hatagira umuntu ufite ikibazo kijyanye n’ubutaka ucikanwa.

Kwishimira kwegerezwa serivisi zijyanye n’ubutaka:

Nyiratuza Esperance, utuye mu Kagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze ni umwe mu bahawe serivisi. Yagize ati:"Dosiye yanjye yo gusaba ihererekanya ry’ubutaka rishingiye ku bugure; ni ukuvuga ubutaka nabuge mu Kagari ka Kamanyana, Umurenge wa Cyanika nayitanze ejo ku wa kane ahagana mu ma saa saba; mu gitondo cy’umunsi ukurikiyeho ( ku wa gatanu) ngeze ku biro by’Umurenge wa Gahunga ahatangirwa izi serivisi nsanga icyangombwa cyakozwe; bahita bakimpa."

 

Yakomeje agira ati:"Iyi gahunda yo kwegereza Abaturage isi serivisi ni nziza cyane. Tekereza gutanga dosiye; umunsi ukurikiyeho ukabona icyangombwa. Ndashima iyi gahunda y’Igihugu yo kwegereza Abaturage serivisi zijyanye n’Ubutaka."

Undi witwa RUTAYISIRE Jean Claude, utuye mu Kagari ka Rwasa, Umurenge wa Gahunga; na we wari ufite ikibazo cy’ihererekanya ry’ubutaka rishingiye ku bugure yaguze mu Kagari atuyemo ka Rwasa yashimye iyi gahunda agira ati:"Nari maze amezi atatu mbuguze. Ndishimye kuba uyu munsi mpawe icyangombwa cyabwo. Ubu bubaye ubwanjye imbere y’Amategeko. Kwegereza Abaturage iyi gahunda hagamijwe gukemura ibibazo bijyanye n’ubutaka nta gisa na byo. Iyi gahunda ibaye nka gatatu mu mwaka byaba byiza kurushaho.

 

RUTAYISIRE yagize kandi ati:" Dosiye isaba guhererekanya ubutaka nayitanze ejo ku gicamunsi. Mu gitondo cy’uyu wa gatanu,nkigera ku biro bya Ghaunga nahise nsanganizwa icyangombwa nashakaga. Iyi gahunda ni nziza pee."

Back