ABATURAGE B’AKARERE KA BURERA BARAKANGURIRWA KWIMAKAZA UMUCO W’IBIGANIRO MU MIRYANGO

Uyu munsi, mu Karere ka Burera habaye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umuryango wizihijwe ku insanganyamatsiko igira iti:"Ibiganiro byiza, Ireme ry'umuryango".

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mwanangu Théophile yifatanyije n'abaturage b'Akagari ka Murwa, mu Murenge wa Kivuye kwizihiza ibyo birori byabereye mu Mudugudu wa Rucyamo. 

Mu kiganiro yagiranye na bo yagize ati:"Ibiganiro ni uburyo bwiza bwo gukemua ibibazo byagaragaye mu muryango. Twimakaze uwo muco; wo shingiro ry’imibanire myiza, umutekano n’iterambere birambye by’umuryango; tuzirikana ko iterambere ry’Igihugu rishingira ku muryango utekanye kandi uteye imbere."

Avuga ku mpamvu yo kwizihiza uyu munsi Mpuzamahanga, yagize ati: "Kwizihiza uyu munsi ni umwanya wo gukomeza kwerekana agaciro gakomeye umuryango ufite muri gahunda zitandukanye z’imibereho myiza, imiyoborere n’iterambere ry’abagize Umuryango n’Igihugu muri rusange. Ni umwanya kandi wo kwishimira ibyiza byagezweho mu muryango no gufatira hamwe ingamba zo gukemura ibibazo bikiwugaragaramo." 

Yabwiye abitabiriye ibyo birori ko ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere muri 2024 rwagaragaje ko mu muryango Nyarwanda hakigaragara ibibazo birimo amakimbirane, guhoza ku nkeke no gutoteza, guharika no gucana inyuma kw’abashakanye, ihohotera rishingiye ku gitsina n’irishingiye ku mutungo, ibibazo bibangamiye uburenganzira bw’abana birimo kubasambanya, inda ziterwa abangavu, guta ishuri, ubuzererezi no kubakoresha imirimo itemewe.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yongeyeho ko ubwo bushakashatsi bugaragaza kandi ko ibibazo bituruka ku businzi (82,8%), kutagira umwanya wo kuganira nk’umuryango (82.6%), guharika no gucana inyuma kw’abashakanye (75.2%), kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire (75.0%), gukoresha nabi umutungo w’umuryango (74.0%), ababyeyi batita ku nshingano zo kurera (68.4%), gukoresha ibiyobyabwenge (49.8%), no kurangazwa n’ikoranabuhanga (27.3%).

Yasabye abatuye Akarere muri rusange kujya bitabira umugoroba w’Umuryango kuko hakemurirwa ibibazo binyuranye; kandi bakirinda itoteza iryo ari ryo ryose, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubusinzi, gukoresha nabi umutungo w’umuryango, ubuharike, gucana inyuma kw’abashakanye n’ibindi bibazo; cyangwa ibyateza ibibazo; kandi igihe ibibazo bibayeho; abagize umuryango bakarebera hamwe icyabiteye; bagashakira hamwe ibisubizo.

Back