ABATURAGE B’AKARERE KA BURERA BARAKANGURIRWA KWIMAKAZA UMUCO W’IBIGANIRO MU MIRYANGO

Kuri uyu wa kabiri, mu Karere ka Burera hatangijwe ubukangurambaga ngarukamwaka bumara icyumweru ku iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bufite insanganyamatsiko igira iti:"Umuryango utekanye, Ishema ryanjye."

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste, abandi bagize Inama Njyanama y'Akarere n'abari bahagarariye inzego zinyuranye mu Karere yatangirije iki gikorwa mu Murenge wa Bungwe, mu Kagari ka Bungwe.

Umuyobozi w’Akarere yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ko muri iki cyumweru hazatangwa serivise zirimo kwandika imiryango yifuza gusezerana ibana itarasezeranye, kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere batanditse no kwandika abapfuye. 

Yongeyeho ko hazabaho kandi kuganira n’imiryango ibana mu makimbirane, gukangurira ababyeyi kohereza abana ku ishuri; bakirinda kubasibya ishuri cyangwa kuribakuramo, kuganira n’abakobwa babyaye bakiri bato, gukora urutonde rw’abakobwa bafite imyaka 14-18 kugira ngo baganirizwe ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. 

Ibindi yavuze bizakorwa muri iki cyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye harimo gushyiraho amahuriro agamije kurwanya ihohoterwa mu bigo by’amashuri no gukora imiganda yo kubakira abatishoboye inzu n'uturima tw’imboga; akangurira abatuye Akarere ka Burera kuzitabira ibiganiro n'ibikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru.

Yagize ati:" Duharanire kugira ngo imiryango yacu ibe imiryango itekanye; kandi iteye imbere; imiryango itarangwamo ihohotera, amakimbirane, inda ziterwa abangavu, imiryango itarangwamo abana basiba cyangwa bava mu ishuri, imiryango y’intangarugero muri byose, ishyira hamwe, yita ku burere n'uburezi bw'abana, yubahiriza uburenganzira bw'abana bwose; kandi itarangwamo ubusinzi, gutunda, gukwirakwiza, kunywa, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge aho biva bikagera."

Yakomeje agira ati:"Duharanire kandi kugira imiryango ishyira imbere ibiganiro no kujya inama ku iterambere ryawo. Ibiganiro ni uburyo bwiza bwo gukemua ibibazo byagaragaye mu muryango. Twimakaze uwo muco; wo shingiro ry’imibanire myiza, umutekano n’iterambere birambye by’umuryango; tuzirikana ko iterambere ry’Igihugu rishingira ku muryango utekanye kandi uteye imbere."

Yababwiye ko mu muryango Nyarwanda hakigaragara ibibazo bibangamira iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye birimo amakimbirane mu miryango, guhoza ku nkeke no gutoteza, guharika no gucana inyuma kw’abashakanye, ihohotera rishingiye ku gitsina n’irishingiye ku mutungo, ibibazo bibangamiye uburenganzira bw’abana birimo kubasambanya, inda ziterwa abangavu, guta ishuri, ubuzererezi no kubakoresha imirimo itemewe; abasaba kubyirinda no kubirwanya.

Yasabye kandi abatuye Akarere kujya bitabira umugoroba w’Umuryango kuko hakemurirwa ibibazo binyuranye; bakirinda kandi gukoresha nabi umutungo w’umuryango n’ibindi byadindiza iterambere ry’umuryango.

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagaragaje ibyakozwe mu Karere ka Burera mu bukangurambaga bw’umwaka ushize wa 2024 birimo gusezeranya imiryango 123 yabanaga itarasezeranye, abangavu 152 babyaye batarageza ku myaka 18 bahawe ibiganiro bibahumuriza; binabakangurira gusubira mu ishuri no kubatinyura bakagana inzego zibishinzwe bakagaragaza ihohoterwa bakorewe ndetse n’abaribakoreye.

Harimo kandi gutanga ibiganiro ku babyeyi 241 bafite abana bafite ubumuga; banakangurirwa kubapimisha ibiro, imiganda inyuranye igamije kurandura imirire mibi birimo kuvugurura uturima tw’igikoni 113, gutera ibiti by’imbuto ziribwa no gutera imboga zo kurya,  kwandika abana 80 mu bitabo by’irangamimerere bari baracikanwe, abantu 1,478 baboneje urubyaro, hakorwa ubukangurambaga ku isuku n’isukura, hakorwa kandi imiganda itandukanye igamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Back