ABATURAGE B’AKARERE KA BURERA BASABWE KWIRINDA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA
Mu nama Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Ndago, mu Murenge wa Rusarabuye kuri uyu wa gatatu bitabiriye inteko yabasabye kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina.
Yababwiye ko kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi na Kanyanga biri mu bitera abantu gukora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, n’amakimbirane mu miryango n’ibindi byaha birimo gukubita no gukomeretsa, urugomo, ubujura, gufata ku ngufu no gusambanya abana.
Yagize ati:"Nta terambere ryaba mu miryango irangwamo ihohotera rishingiye ku gitsina n’amakimbirane. Buri wese akwiye kuyirinda no kugira uruhare mu kuyarwanya no kuyakumira."
Yagize kandi ati:"Ahari abantu hashobora kuvuka ibibazo. Mu gihe bibayeho, umuti si ukwihanira ,bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura, ahubwo mujye mugana inzego zibishinzwe zibagire inama ndetse zibakiranure n’abo mubifitanye ".
Umuyobozi w’Akarere yabasobanuriye ko ingaruka z’ihohotera rishingiye ku gitsina zitagera gusa ku warikorewe; ahubwo zigera no ku muryango we, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kumva ko urugamba rwo kurirwanya no kurikumira rumureba.
Yabwiye abaturage b’ako Kagari ko ihohotera rikorerwa abagore ririmo kubakubita no kubakomeretsa, kubatuka, kubatota no kubahoza ku nkeke, kubavunisha no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Itegeko N°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina rivuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, kubera ko ari uw’igitsinagore cyangwa uw’igitsinagabo. Icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe kandi kikamugiraho ingaruka mbi. Iryo hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa hanze yazo;
Birabujijwe gukangisha undi kuba yabura ibyo afiteho uburenganzira, kugira ngo yemezwe gukorwaho igikorwa icyo ari cyo cyose cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Umubyeyi, umwishingizi w’umwana cyangwa undi muntu wese ushinzwe umwana agomba kumurinda impamvu iyo ari yo yose yatuma akorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Birabujijwe kutita ku mwana ushinzwe kurera, kumukoresha icyamutesha agaciro cyangwa kumuhoza ku nkeke hashingiwe ku gitsina.
Birabujijwe gukoresha ibiyobyabwenge, amashusho, ibimenyetso, imvugo n’ibindi byaba bigamije ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Buri muntu wese agomba kurinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gutabara no gutabariza uwarikorewe.
Guterura bihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu (5) kugeza ku myaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi ijana (100.000 Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000 Frw). Uwagize uruhare mu gikorwa cyo guterura ahanishwa ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.
Umuntu wese utita ku mwana yabyaye kubera ko ari umuhungu cyangwa umukobwa, akamutoteza cyangwa agatoteza uwo bamubyaranye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka itatu (3). Umuntu wese utita ku mwana ashinzwe kurera ashingiye ku gitsina, ahanishwa ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.
Ukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo bashyingiranywe ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).
Ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2), umuntu wese ugaragaweho igikorwa cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe.