ABATUYE, ABAKORERA N’ABAGENDA AKARERE BARASABWA KUGIRA ISUKU UMUCO

Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yagiranye n’abatuye Akagari ka Gafuka, mu Murenge wa Kinoni kuri uyu wa kane ubwo yari yabasuye muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU yakanguriye abatuye Akarere kugira isuku ku mubiri, mu kanwa, aho bagenda, aho batuye, aho bakorera ibikorwa binyuranye birimo ibikorwa by’ubucuruzi; ahahurira n’ahaba abantu benshi nka santere z’ubucuruzi, amashuri, insengero n’ibiro; bakarangwa kandi n’isuku ihagije igihe bategura ibiribwa n’ibinyibwa.

Yagize ati:"Umwanda utera indwara zinyuranye zirimo inzoka zo mu nda, impiswi, uruheri n’ibyorezo birimo Korera ku buryo hari abahitanwa n’izo ndwara n’izindi ntarondoye . Isuku nkeya idindiza iterambere kubera ko uwarwaye adakora; kandi kugira ngo akire igihe yarwaye yivuza atanze amafaranga yakabaye akoreshwa ibindi bimuteza imbere."

Nshimyimana yasabye kandi abatuye Akarere kubahiriza amabwiriza y'isuku n'isukura yashyizweho n'Inama Njyanama y'Akarere arimo ingingo ivuga ko abakozi bakora muri resitora bagomba kugira isuku ku mubiri igihe cyose kandi batarwaye indwara zandura zirimo ubuheri n’igituntu, gusuzumwa indwara zanduza mbere yo gutangira akazi na buri mezi ane (inshuro 3 mu mwaka), kugira umwenda w'akazi, ingofero cyangwa igitambaro bibaranga; kandi bakagenerwa aho babika imyenda n'ibindi bintu byabo bwite, kwambara amataburiya y'amaboko maremare; ariko na none ntagere ku biganza ku buryo adakora mu biribwa, guhorana isuku hose (guca inzara no kutazisiga verini; kandi bakambara inkweto zabugenewe.

Ibindi biri muri aya mabwiriza harimo ko aho gucururiza inyama n'amafi hagomba kuba hatabangamiye ubuzima bw'abandi bacuruzi kandi hari umuriro n'amazi. Gutunganya amafi n'inyama bikaba bigomba gukorerwa ahateganyijwe n'ubuyobozi bw'isoko, hubakiye n'amakaro; kandi buri mucuruzi w'inyama cyangwa amafi agomba kugira icyuma cyabugenewe cyo gukonjesha; kandi ko hagomba gucuruzwa inyama zipimye; abakozi bagomba kugira imyenda y'akazi (ingofero, itaburiya na bote by'umweru), bagapimwa indwara zanduza buri mezi 3, kugira igikoresho gikoze muri plasitiki cyangwa icyuma bipfundikirwa agomba kujugunyamo ibisigazwa by’inyama. Ushaka gukora ubucuruzi bwa resitora akaba agomba kuba afite icyemezo cy'Ubuyobozi bw'Umurenge ahabwa ari uko yubahirije ibyanditswe mu mabwiriza ya Leta agenga ishingwa rya resitora.

Harimo kandi ko kugira ngo ubucuruzi bw'akabari bubeho, hagomba gusabwa icyemezo gutangwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge; inzu ikorerwamo nk'ubunywero igomba kuba idatuwemo n'umuryango kireka gusa umuntu ucunga ubucuruzi buhakorerwa; kkandi ko igomba kuba yitaruye amazu atuwemo n'abaturage; kandi ko akabari kagomba kugira aho kunywera hahagije kandi hari ameza n'intebe n’aho kubika ibirahure hafite isuku; ubwiherero bw'abagabo, ubw'abagore ndetse n'ubw'abafite ubumuga n'aho gukarabira hitaruye.

Back