ABATUYE AKARERE ABAKANGURIWE KUJYA BOHEREZA ABANA MU NGO MBONEZAMIKURIRE Y'ABANA BATO
Uyu munsi, mu Karere ka Burera hizihijwe Umunsi Mukuru wahariwe Ingo mbonezamikurire y'Abana bato wizihijwe ku insanganyamatsiko igira iti ": Abana bacu, u Rwanda rw'ejo."
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mwanangu Théophile yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Gitovu mu birori byo kuwizihiza byabereye mu Kagari ka Runoga.
Mu byaranze ibirori byo kwizihiza uyu munsi Mukuru harimo kugaburira Abana indyo yuzuye, kwigisha ababyitabiriye ibigize indyo yuzuye n'uko itegurwa.
Mu kiganiro yagiranye n’abatuye ako Kagari yabakanguriye kujya bohereza abana mu Ngo mbonezamikurire y'Abana bato; gutanga ibikenerwa mu Ngo mbonezamikurire, kugira isuku umuco no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato bategura indyo yuzuye.
Mwanangu yababwiye ati:"Umwana ufite imirire mibi iyo adakurikiranwe ngo ayikire, bigira ingaruka mbi ku hazaza he kubera ko bimuviramo kugwingira; haba mu gihagararo ndetse no mu bwenge; kandi umwana ugwingiye ntibyashoboka ngo atsinda neza mu ishuri, ndetse n’iyo akuze; urwego rwe rw’imitekerereze ruba ruri hasi ugereranyije n’urw’utarigeze ahura n’ikibazo cy’igwingira. Nitugaburira abana indyo yuzuye, tukagira isuku ihagije, tuzabarinda imirire mibi ndetse n’igwingira; bityo tugire abaturage bashoboye gukora bakiteza imbere; bakanateza imbere Igihugu."
Yabasabye kandi kwirinda amakimbirane; ababwira ingaruka zayo agira ati:" Ingo zirimo amakimbirane zirangwamo gusesagura umutungo, ihohorera rishingiye ku gitsina no kutubahiriza uburenganzira bw’Umwana. Bene izo ngo ntizaburamo abana bafite imirire mibi cyangwa igwingira kubera ko amafaranga n’ubundi bushobozi byagakoreshejwe mu guhaha ibitekwamo indyo yuzuye biba byasesaguwe bigurwamo inzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi bidafite umumaro; hanyuma uwasinze yagera mu rugo agateza umutekano muke abo asanze; abagize umuryango; aho gutekereza ku byakorwa kugira ngo abana bakire imirire mibi; ababyeyi bagahora baryana. Mutyo twese dufatanye kubikumira no kubirwanya tugira inama imiryango bigaragaramo kubireka, tunigisha abaturage uburyo bwo kwirinda imirire mibi n’igwingira."
Yashishikarije abatwite kwipimisha inda inshuro umunane (8), kubyarira kwa muganga, gukingiza abana inkingo zose, konsa Abana kugeza ku mezi atandatu (6) nta kindi bavandimwe, kugaburira Abana indyo yuzuye no kwita ku buzima bw'Umwana mu munsi igihumbi.