ABATUYE AKARERE BARAKANGURIRWA GUHINGA KURI SITE Z’UBUHINZI IBIHINGWA BYATORANYIJWE
Ubuyobozi bw’Akarere burakangurira abaturage bako guhinga kuri site z’ubuhinzi 1,143 ibihingwa byatoranyijwe ari byo; Ibirayi, Ibishyimbo, Ingano n’Ibigori; ibi bikaba bigamije kugira ngo haboneke umusaruro w’ibi bihingwa mu bwinshi ndetse n’ubwiza.
Ibi Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yabikanguriye abaturage b’Umurenge wa Gahunga, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yabikanguriye abo mu Murenge wa Kinoni; naho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile yabikanguriye abaturage b’Umurenge wa Ruhunde. Babibakanguriye mu nteko zabo zabaye ejo ku wa kabiri.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagize ati:"Guhuza ubutaka; bugahingwaho igihingwa cyatoranyijwe ni gahunda ya Leta igamije kugira ngo abaturage babone umusaruro mwinshi; kandi mwiza, babashe kwihaza mu biribwa; kandi basagurire amasoko, babone amafaranga, biteze imbere; banateze imbere Igihugu."
Yakomeje agira ati:"Kugira ngo umusaruro uboneke ku bwinshi ndetse n’ubwiza; site zose z’ubuhinzi uko ari 1,143 zigomba guhingwaho ibihingwa byatoranyijwe. Guhinga ibihingwa byatoranyijwe bituma iyo hari uburwayi mu myaka ababishinzwe biraborohera kumenya icyabuteye; hanyuma bagakemura ikibazo cyagaragaye. Byorohera kandi abahinzi kubona ifumbire n’ubundi bwunganizi mu bijyanye n’ubuhinzi."
Yasabye abahinzi gukoresha imbuto nziza, ifumbire y'imborera, imvaruganda n'ishwagara ahari ubutaka busharira, gukoresha ikoranabuhanga rya Smart Nkunganire, guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa, kububyaza umusaruro no guhingira igihe.
Umuyobozi w’Akarere yakanguriye abatuye Akarere kwitabira izindi gahunda za Leta zigamije iterambere ry’imibereho yabo n’Igihugu muri rusange zirimo isuku n’isukura, gutanga Mituweli ya 2025-2026, kwizigamira muri EjoHeza no kongera ubwizigame; kandi bakitabira umurimo kugira ngo biteze imbere.
Yabasabye kandi kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya itundwa, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’Urumogi; bakirinda kandi amakimbirane, ubusinzi n’ubuzererezi.