ABATUYE AKARERE BARAKANGURIRWA KUGENZURA KO AMAKURU Y’INGO ZABO YUZUYE MURI SISITEME IMIBEREHO

Kuri uyu wa kane ku gicamunsi, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yasuye abaturage b'Akagari ka Kayenzi, mu Murenge wa Kagogo muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU abakangurira kugenzura ko amakuru yerekeye ingo zabo yuzuye, kandi yanditswe neza muri SISITEME IMIBEREHO.

Yababwiye ko Sisiteme Imibereho ari uburyo bw’ikoranabuhanga yahurijwemo amakuru yari mu zindi sisiteme zari zisanzweho andi agenda yongerwamo uko abaturage bakomeje kwibaruza kugira ngo igire amakuru ahagije y’umuntu utuye muri buri rugo, atuma gutanga serivisi bishingira ku makuru yizewe.

Yagize ati:"Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize byatangije uburyo bushya bwo kwishyura Mituweli hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho yasimbuye ibyiciro by’Ubudehe."

Yakomeje abasobanurira iyi Sisitene agira ati:"Amakuru y’urugo ari muri Sisiteme Imibereho agaragaraza ishusho y’imibereho y’urwo rugo ari na yo agenderwaho mu kugena ingano y’abagize umuryango bishyura Mituweli nk’uko ibyiciro by’Ubudehe byabigaragazaga mbere bigikoreshwa."

Yongeyeho ati:" Urugo rwishyura Mituweli rugomba kuba rubaruye muri Sisiteme Imibereho yasimbuye Ibyiciro by’Ubudehe. Mbere yo kwishyura Mituweli, abagize urugo babanza kureba ko urugo rubaruye muri Sisiteme Imibereho"

Yababwiye ati:"Umuturage akoresha telephone ngendanwa agakanda *195#; agakurikiza andi mabwiriza. Iyo asanze urugo rutabaruye cyangwa rwanditseho amakuru atuzuye cyangwa yanditse nabi agomba gukosorwa, umuturage agana ibiro by’Akagari atuyemo bikamufasha. Urugo rutangira kwishyura Mituweli rukoresheje uburyo rwahisemo: Irembo, MobiCash, SACCO cyangwa Banki ya Kigali. Leta yafashe icyemezo cyo guhagarika itangwa rya serivise hifashishijwe Ibyiciro by’Ubudehe, iboneraho no gushyiraho ubundi buryo bwakora neza kubirusha ari bwo Sisiteme Imibereho."

Muri Kanama 2023 Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye itangazo rimenyesha abaturage, inzego za Leta n’iz’abafatanyabikorwa ko Ibyiciro by’Ubudehe bitazongera gushingirwaho mu gutanga serivisi cyangwa ubundi bufasha ubwo ari bwo bwose. Ubu Sisiteme Imibereho ni yo ikoreshwa na gahunda z’imibereho y’abaturage.

Muri iyo nama, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yakanguriye abayitabiriye kwitabira n’izindi gahunda za Leta zirimo kurangwa n'isuku ahantu hose, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana, kwitabira umurimo no kuwunoza kugira ngo biteze imbere, kwizigamira muri EjoHeza, kwita ku buzima bw'Umwana n'umubyeyi; bakirinda kandi ubusinzi, ibiyobyabwenge, ubuzererezi, amakimbirane n'ihohotera. 

Yabakanguriye kandi gutanga Mituweli ya 2025-2026, gukurikiza amabwiriza agamije kwirinda Inkuba n'ibindi biza bazirika neza ibisenge by'inzu, bayobora amazi aturuka ku nzu aho atateza ibyago n'ibiza, bacukura; kandi basibura imirwanyasuri, kororera mu biraro no kugirira amatungo isuku, kwirinda kuraza amatungo mu nzu bararamo, kwirinda gukura abana mu ishuri cyangwa kuribasibya; bakitabira n'izindi gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n'iterambere muri rusange. 

Back