ABATUYE AKARERE KA BURERA BAKANGURIWE GUHINGA NEZA BAKORESHA IFUMBIRE N'INYONGERAMUSARURO

Ni ubutumwa bwatanzwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice atangiza igihembwe cy’ihinga cya 2026A mu Karere ka Burera kuri uyu wa kabiri cyatangirijwe mu gishanga cya Nyirabirande, mu Murenge wa Nemba gifite ubuso bwa 346Ha aho abitabiriye icyo gikorwa bateye imbuto y'ibigori kuri 22Ha.

Atangiza iki gihembwe cy’ihinga, Guverineri yari kumwe n'abagize Komite y'umutekano itaguye y’Intara; bakaba barakiriwe n’Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline ari kumwe n’abandi bagize Komite y’umutekano itaguye y’Akarere. 

Mu ijambo yagejeje ku baturage bitabiriye icyo gikorwa, Guverineri Mugabowagahunde yabakanguriye gutegura neza iki gihembwe cy'Ihinga bahinga ubutaka bwose bugomba guhingwa; kandi bagakoresha ifumbire n'inyongeramusaruro; kuri site z'ubuhinzi bakahahinga ibihingwa byatoranyijwe gusa. 

Yagize ati:"Gukoresha ifumbire n’inyongeramusaruro byongera umusaruro. Amahirwe Leta yatanze ya Nkunganire mukwiye kuyibyaza umusaruro mugahinga mutagamije gusa kwihaza mu biribwa; ahubwo mukabona umusaruro uhagije; mukabona ibyo mugurisha mukiteza imbere."

Yakanguriye kandi abatuye Akarere ka Burera kwitabira n’izindi gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere ry'imibereho y'abaturage n'Igihugu muri rusange zirimo kwizigamira muri EjoHeza, isuku n’isukura, kujyana abana mu ishuri, kurwanya imirire mibi n’igwingira, kororera mu biraro no gufata ubwishingizi bw’amatungo n’ubw’ibihingwa. 

Back