ABATUYE AKARERE KA BURERA BARAKANGURIRWA GUKEMURA AMAKIMBIRANE HATISUNZWE INKIKO
Mu kiganiro, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abatuye Akagari ka Kaganda, mu Murenge wa Kinyababa ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri ubwo yari yitabiriye inteko yabo yasabye abatuye Akarere ka Burera muri rusange kwirinda amakimbirane; igihe abayeho bakayakemura mu bwumvikane hatisunzwe inkiko.
Yabibasabye ashingiye kuri politike yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko agira ati:"Icyerekezo cyayo ni Umuryango w’Abanyarwanda ushyize hamwe, wiyunze, udaheza kandi ukemura ibibazo, aho abaturage bagira uruhare runini mu kwikemurira amakimbirane no kurwanya ubugizi bwa nabi n’ibyaha, bayobowe kandi bashyigikiwe n’inzego zibifite mu nshingano."
Yakomeje agira ati:"Ubwunzi, ubuhuza, ubucyemurampaka cyangwa ubundi buryo bwo gukemura akamimbirane hatisunzwe inkiko ntibugomba gutangwa gusa mu bagize umuryango mugari n’abayobozi babo, ahubwo abaturage bagize umuryango mugari ubwabo bagira uruhare mu gukemura amakimbirane; ibyo bakabikora bagamije gufasha kugera ku bisubizo birambye."
Yongeyeho ati:"Imanza zitera amakimbirane, inzangano n’ibindi bibi binyuranye; kandi zidindiza iterambere; kuko zikoreshwamo amafaranga atari make yakabaye akoreshwa mu bindi biteza imbere abazishoramo. Abafitanye ibibazo bakwiriye kubikemura mu bwumvikane; bakiyunga."
Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yakanguriye kandi abagatuye kwitabira gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n’iterambere muri rusange zirimo kwizigamira muri EjoHeza, kurangwa n’isuku ku mubiri, mu kanwa, ku myambaro, aho batuye, aho bakorera n’aho bagenda; gutanga Mituweli, kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no gufatanya mu kubumbatira umutekano.