ABATUYE AKARERE KA BURERA BARAKANGURIRWA KURYA IBIKOMOKA KU MATUNGO

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yagiranye ejo n’abaturage mu Murenge wa Cyanika yakangiriye abatuye Akarere ka Burera kurya ibikomoka ku matungo.

Yababwiye ati:"Umwana urya indyo irimo amagi, Inyama, amata cyangwa ibindi bikomoka ku matungo ntiyahura n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira. Mbere y’uko ugurisha ibikomoka ku matumgo birimo amata n’amagi; banza uhaze abagize umuryago."

Ubu bukangurambaga bwateguwe n'Akarere ka Burera ku bufatanye n'Umushinga Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Markets (PRISM); muri ubwo bukangurambaga bwabereye muri Cyanika yari ihagarariwe n'Umuhuzabikorwa wawo, Mutoni Henriette. 

Muri ubwo bukangurambaga, abana bagabiriwe indyo yuzuye, bahabwa n'amata; ababyeyi bigishwa gutegura indyo yuzuye. Ahandi habereye ubwo bukangurambaga ni mu Murenge wa Gahunga. 

Muri iyo Mirenge yombi, uyu Mufatanyabikorwa PRISM yoroje abaturage 110 Inkoko bo muri Cyanika ; naho muri Gahunga yoroje abaturage 62; buri muturage akaba yahawe Inkoko 10 kugira ngo babone amagi yo guha abana, habeho gukumira no kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato, binabafashe mu iterambere.

Nshimyimana yashimye PRISM ku bw'ubwo bufasha, asaba aborojwe gufata neza Inkoko borojwe. Yakanguriye kandi abitabiriye icyo gikorwa kugira isuku umuco, gutanga Mituweli, kwizigamira muri EjoHeza, kwirinda ibiyobyabyenge, bakitabira n'izindi gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n'iterambere muri rusange.

Back