ABATUYE AKARERE KA BURERA BARAKANGURIRWA KURYA IBIKOMOKA KU MATUNGO
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Theophile yagiranye ejo n’abaturage mu Murenge wa Gahunga yakanguriye abatuye Akarere ka Burera kurya ibikomoka ku matungo.
Yatanze ubwo butumwa mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Cyanika cyo gushyikiriza imiryango 200 yo mu Mirenge ya Gahunga, Rugarama, Cyanika, Kagogo, Butaro, Rwerere, Cyeru na Nemba irwaje imirire mibi Inkoko mu rwego rwo kuyifasha kubona amagi n'ibindi bituma abana bakira imirire mibi; buri muryango ukaba wahawe Inkoko eshanu.
Yashimye Umufatanyabikorwa Rwanda Development Initiative (RDI) yatanze izo Nkoko ku bw'ubwo bufasha, asaba abahawe Inkoko kujya baha abana amagi; bashake n'ibindi biyunganira kugira ngo bakire imirire mibi
Yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ati:"Umwana urya indyo irimo amagi, Inyama, amata cyangwa ibindi bikomoka ku matungo ntiyahura n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira. Mbere y’uko ugurisha ibikomoka ku matumgo birimo amata n’amagi; banza uhaze abagize umuryago."
Mwanangu yabagiriye kandi inama gushyira mu bikorwa inama n’amabwiriza bigamije gukumira no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana zirimo kurangwa n’isuku ahantu hose. Muri icyo gikorwa ababyeyi bigishijwe gutegura indyo yuzuye.
Yasabye aborojwe gufata neza Inkoko borojwe; abakangurira kugira isuku umuco, gutanga Mituweli, kwizigamira muri EjoHeza, kwirinda ibiyobyabyenge, bakitabira n'izindi gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n'iterambere muri rusange.