ABATUYE AKARERE KA BURERA BARAKANGURIRWA KWIRINDA IBIYOBYABWENGE
Kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yitabiriye inteko y’abaturage b’Akagari ka Nyamicucu, mu Murenge wa Butaro. Mu butumwa bwe, yababwiye ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, abasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya itunda, ikwirakwiza, icuruza n’inyobwa ryabyo batangira ku gihe amakuru yerekeye ababikora.
Yagize ati:"Abanywa Kanyanga, Urumogi n’ibindi biyobyabwenge binyuranye bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohotera ry’ubwoko bunyuranye. Gukora ibyo byaha ndetse n’ibindi babiterwa n’uko biba byabayobeje ubwenge; bagakora ibyo batatekerejeho."
Yongeyeho ati:"Ibiyobyabwenge bitera kandi ababinywa indwara zinyuranye; kandi bikenesha ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe biramenywa; ibindi bigatwikwa; hakaba n’ubwo ababitunda bahura n’inzego z’umutekano cyangwa inzego z’ibanze bakabikubita hasi bakiruka, amafaranga babiguze akaba apfuye ubusa."
Yagize kandi ati:"Kurwanya ibikorwa byo gutunda, gukwirakwiza, kunywa, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge bikwiye kuba ibya buri wese kubera ko ingaruka zabyo zigera no kubatabikora. Abibwira ko kuba abishora mu biyobyabwenge nta sano bafitanye; cyangwa atari inshuti zabo nta cyo bibatwaye baba bibeshya kubera ko ababinyoye nibatabakorera urugomo, bazabiba, cyangwa bagire abo bafata ku ngufu; cyangwa basambanye abana babo. Dufatanye kubirwanya dutangira ku gihe amakuru yerekeye ababikora."
Mu bifatwa nk’Ibiyobyabwenge mu Rwanda harimo Kokayine, Heroyine, Urumogi, Mugo, Mayirungi, Shisha, Rwiziringa na Kanyanga.
Umuntu uhamwe n’icyaha cyo kwishora mu biyobyabwenge arafungwa; kandi agacibwa amande. Ibyo, hamwe n’ibindi bitera igihombo umuntu ubyishoramo; bikadindiza iterambere rye, iry’umuryango we, ndetse bigira ingaruka ku iterambere ry’Igihugu.
Na none kandi; umuntu ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko aba akoze icyaha.
Igikorwa cyose kijyanye no gucuruza, guhinga, gutundisha, guhindura ibiyobyabwegwe bikoreshejwemo cyangwa binjijemo umwana gukora iyo mirimo bigakorerwa mu gihugu imbere cyangwa bigakorwa ku rwego mpuzamahanga, uwinjije umwana muri icyo gikorwa ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu ariko atarenze miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuntu wese urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.