ABATUYE AKARERE KA BURERA BARISHIMIRA KO HATANGIYE ITUGANYWA RY’IGISHUSHANYOMBONERA CYAKO

Abaturage b’Akarere ka Burera barishimira ko inzego bireba zatangiye gutunganya igishushanyombonera cy’aka Karere; bikaba biteganyijwe ko iki gikorwa kizamara amezi umunani.

Ni nyuma y’inama yabereye mu cyumba cy’imana cy’Akarere tariki 17 z’uku Kwezi aho Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline; ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yakiriye itsinda rigizwe n’abakozi baturutse mu nzego zinyuranye zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka bunguranye ibitekerezo n’Ubuyobozi bw’Akarere n’abari bahagarariye inzego n’ibyiciro binyuranye mu Karere bunguranye ibitekerezo ku itunganywa n’ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyombonera cy’aka Karere.

Asobanura ibikubiye muri icyo gishushanyombonera, Rutagengwa Alexis, umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka mu ishami rishinzwe iby’imikoreshereze y’ubutaka yavuze ko ikusanyamakuru ryo kunonosora igishushanyombonera rizakorerwa mu Tugari n’Imirenge, hagamijwe guha abaturage urubuga rw’ibitekerezo by’ibyo babona byakwibandwaho.

Yagize ati: "Iyo tugendeye ku makuru akubiye mu gishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’Igihugu, tubona ko Akarere ka Burera ari Akarere keza, kaberanye n’ubuhinzi, ubukerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bikenewe ko hanozwa ibigendanye n’ishoramari n’ibikorwa remezo bibishingiyeho."

Yagize kandi ati: "Igishushanyombonera cy’Akarere kizashingira ku mirongo migari ikubiye mu gishushanyombonera cyo ku rwego rw’Igihugu, isesengurwe mu buryo bwagutse, kigene ubutaka bwakorerwaho ibikorwa runaka."

Nzavugimana wo mu Mudugudu wa Rutuku, Akagari ka Kabona, mu Murenge wa Rusarabuye ni umwe mu bishimiye ko hatangiye itunganywa ry’igishushanyombonera cy’aka Karere; akaba yarabigaragaje agira ati:" Igishushanyombonera nikirangira; bizatuma dukora ishoramari rurambye kubera ko tuzaba tuzi ngo aha hantu  hagenewe gukorerwa ibikorwa runaka.Gitinze kurangira ngo nshore amafaranga mu bikorwa bijyanye n’ubukerarugendo mu nkengero z’Ikiyaga cya Burera."

Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yashimye inzego zigira uruhare mu itunganywa ry’Igishushanyombonera cy’Akarere ka Burera agira ati:"Ni igisubizo kirambye ku bibazo Akarere ka Burera kahuraga na byo kubera kutagira igishushanyombonera."

Yagize kandi ati:"Nitumara kukibona, abashoramari baziyongera; kandi kwiyongera kwabo bizateza imbere abaturage; binanteze imbere Akarere muri rusange."

Ubusanzwe Akarere ka Burera kagenderaga ku gishushanyombonera cyakozwe ku rwego rw’igihugu kizwi nka National Land Use and Development Master Plan (NLUDMP 2050) cyasohotse mu mwaka wa 2020.

Back