ABATUYE AKARERE KA BURERA BASABWE KWIMAKAZE UBUMWE N'UBUDAHERANWA

Ku wa gatanu w’icyumweru gushize, mu cyumba cy'inama cy'Akarere habereye Inama y'Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa y'Akarere ka Burera yateguwe ku insanganyamatsiko igira iti : "Twimakaze Ubumwe n'Ubudaheranwa." 

Iyo nama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere; akaba n'Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Burera, Mukamana Soline ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste.

Yitabiriwe n’abateganywa n’amabwiriza agenga Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa barimo abagize Komite Nyobozi y'Akarere, ababaye muri Komite Nyobozi y'Akarere ka Burera, abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Burera n’abayibayemo, ba Perezida b’Inama Njyanama z’Imirenge, Perezida wa IBUKA ku rwego rw'Akarere, inzego z’umutekano, abahagarariye Abafatanyabikorwa mu bijyanye n'Ubumwe n’Ubudaheranwa n'abari bahagarariye icyiciro cy'urubyiruko. 

Abitabiriye inama basuzumye uko Ubumwe n'Ubudaheranwa bwifashe mu Karere ka Burera, ibibangamiye Ubumwe n'Ubudaheranwa, bafata ingamba zigamije kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa nk'ishingiro ry'amahoro n'iterambere rirambye.

Barebeye hamwe kandi uko imyanzuro y’inama y'ubushize yashizwe mu bikorwa; bahabwa ikiganiro ku Ndangagaciro na kirazira mu gihe cyo ha mbere n’igihe turimo cyatanzwe na Honorable Musabeyezu Narcisse, ikiganiro ku buryo indangagaciro na kirazira byafashije Abanyarwanda muri rusange n’abaturage b'Akarere ka Burera by’umwihariko mu kongera kuba umwe cyatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile. 

Bahawe kandi ikiganiro ku ruhare rw’urubyiruko mu rugendo rwo gukomeza guharanira Ubumwe nUbudaheranwa cyatanzwe na Hasani Jean Aimé; bahabwa n’ikindi kiganiro ku ngamba zo kurwanya inzitizi z’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere muri rusange no mu mashuri cyatanzwe n'Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri cya EP Kirambo, Mukarutwaza Alphonsine. 

Aha ikaze abitabiriye iyo nama, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagize ati:" Murakaza neza muri iyi nama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa igiye kudufasha gutekereza no gusangira ibitekerezo bidufasha dusigasira ubumwe n’ubudaheranwa. Ndagira ngo mumfashe dushimire Nyakubawa Perezida wa Repuburika wagaruye gahunda y’ubumwe bw’Abanyarwanda nk’indangagaciro ikomeye mu kubaka Igihugu cyacu dushyize hamwe."

Yakomeje agira ati:"Uyu munsi si umwanya wo gutekereza gusa; ahubwo unatwibutsa aho twavuye, aho tugeze, ndetse n’aho turimo kugana. Ni umunsi wo gushimangira ibyo twiyemeje twese hamwe nk’indangagaciro zubatse kandi zigishingirwaho mu iterambere ry’Igihugu cyacu (ubumwe, ubwiyunge, n’ubudaheranwa) byo nkingi zikomeje kuba urufatiro rw’ejo hazaza h’iterambere ry’u Rwanda."

Yagize kandi ati:"Ubumwe bw’Abanyarwanda ni umusingi w’iterambere, ni indangagaciro twongeye kubakiraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Ubumwe bw’Abanyarwanda ni ishingiro ry’ubwiyunge, ubutabera n’amahoro. Ubudaheranwa na bwo ni umuhate n’ubushake bwo kudacika intege, nubwo haba hari amateka akomeretsa; kandi ashaririye cyangwa ibibazo by’ubuzima tubamo. Abaturage b’Akarere ka Burera twese hamwe n’inshuti zacu mwaje kwifatanya natwe, tugomba kwiyemeza ko ntawe dusiga inyuma; ko dufatanya kwiyubaka no gutanga umusanzu wo kubaka Igihugu cyacu."

Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yabwiye kandi abitabiriye inama ko nta nzira yo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa ishobora kubaho hatabayeho komorana ibikomere, gukira ku mutima no kwemera ko ejo hazaza habereye buri wese; agaragaza ko gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" ari inkingi ya mwamba idufasha kuva mu mateka mabi no kongera kwiyubaka nk’Abanyarwanda, duharanira icyerekezo gishingiye ku bumwe, ukuri n’ubwubahane.

Back