ABATUYE AKARERE KA BURERA BASABWE KWIRINDA IBYABANGAMIRA ITERAMBERE RY'UMURYANGO
Kimwe n'ahandi mu Gihugu, kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Werurwe, mu Karere ka Burera hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wizihijwe ku insanganyamatsiko igira iti : "Umugore ni uw'Agaciro."
Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline n'Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Burera, Uwamwiza Catherine bakiriye ba Honorable Depite Uwineza Beline, Senateri Uwimbabazi Penine na Depite Niyorurema Jean René bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Cyeru mu birori byo kwizihiza uyu munsi mukuru byabereye mu Kagari ka Ruyange.
Aha ikaze izo Ntumwa za Rubanda, Umuyobozi w'Akarere yabashimiye kuba bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Cyeru kwizihiza uyu munsi mukuru waranzwe n’ibikorwa birimo koroza imiryango ifite ubushobozi buke Inka, kuremera abatarahiriwe n'igihembwe cy'ihinga gishize, guha Abana amata no kumurika bimwe mu bikorwa by'iterambere abagore n'abakobwa bagezeho.


Yabwiye abitabiriye ibirori byabereye mu Kagari ka Ruyange ati:" Gahunda za Leta zirimo kwizigamira muri Ejo Heza, guteza imbere isuku n'isukura, gutanga Mituweli, kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi n'igwingira, amakimbirane, ibiyobyabyenge n’ihohotera, kubungabunga ibidukukije, kuboneza urubyaro no kurwanya ubukene zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange. Ndabakangurira kuzitabira."
Mu butumwa bwe, Honorable Depite Uwineza Beline yasabye abatuye Akarere ka Burera muri rusange kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibyabangamira iterambere ry'umuryango.
Yagize ati:" Umuryango urimo amakimbirane, ihohoterwa, gukoresha nabi umutungo w’umuryango, intonganya, kutajya inama hagati y’abagize umuryango, kutuzuza inshingano ku mugabo cyangwa umugore no kutubahiriza uburenganzira bw’abagize umuryango (Umugabo, Umugore n’abana) nta mutekano wawurangwamo; kandi ntiwatera imbere.
Honorable Depite Uwineza yasoje ijambo rye asaba abatuye Akarere ka Burera kwirinda no kugira uruhare mu gukumira no kurwanya icyo ari cyo cyose cyaba inzitizi ku iterambere n’umutekano by’umuryango.











